Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k’amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k’amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe bo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bazengerejwe n’agatsiko k’amabandi kishyize hamwe kakayogoza abaturage kakanabahohotera gakoresheje intwaro gakondo, kakanafata ku ngufu ab’igitsinagore, ndetse n’iyo hagize ugatangaho amakuru, bitamugwa amahoro.

Aba baturage bavuga ko aka gatsiko kazwiho gutega abantu nijoro, kakabambura ibyo bafite byose, kakanakubita abo akambuye ku buryo hari abasigara ari intere.

Umwe yagize ati “Hari agatsiko k’amabandi atega abaturage, bakabambura ibyo bafite. Baba bitwaje intwaro gakondo (imihoro n’ibyuma) ndetse bakanafata abakobwa ku ngufu, iyo banamaze gukora ibyo byose usanga banajya mu mazu bakayatobora.”

Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’aka gatsiko kimaze gufata intera, ku buryo hakwiye kugira igikorwa n’inzego zo hejuru, kuko umutekano wabo ukomeje kubatera impungenge.

Undi ati “Bafite agatsiko kagamije guhohotera ababatangaho amakuru, kuko iyo wabavuze baragutega bakakugirira nabi.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaza ari uko n’iyo hagize ufarwa ntacyo bitanga kuko bahita barekerwa, dore ko ngo abo bajura ntawe batinya kuko hari na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bategwa na bo.

Undi ati “Abenshi baranazwi, ikibabaje ni uko n’abafatwa bagafungwa bahita barekurwa bagaruka bagakomeza bya bikorwa byabo. Bajya banatega n’abayobozi baherutse gutega Gitifu w’Akagari ndeste na Mudugudu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko bamwe muri aba bajura batangiye gufatwa.

Ati “Turi gushaka abasigaye bose kugira ngo na bo bafatwe. Turasaba abaturage kuduha amakuru, abo bose bagafatwa bagahanwa.”

SP Emmanuel Habiyaremye yamaze impungenge abavuga ko abafatwa bahita barekurwa, abasezeranya ko hazakurikizwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo abazahamwa n’ibi bikorwa, bazabiryozwa.

Umwe mu baherutse gukomeretswa bikabije n’aka gatsiko

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + fifteen =

Previous Post

UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel

Next Post

Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.