Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Ntibumva uko gahunda ijyamo ababishaka yagizwe iturufu yo kubima ibyo bemerewe

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Ntibumva uko gahunda ijyamo ababishaka yagizwe iturufu yo kubima ibyo bemerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko basezeranyijwe kuzahabwa umuriro w’amashanyarazi, ndetse iki gikorwa kigatangira ariko bagatungurwa no kuba udatanze umusanzu wa ‘Ejo Heza’ atemerewe guhabwa amashanyarari.

Aba baturage bo mu Kagari ka Muyira bavuga ko hari hashize igihe kinini bategereje iri sezerano ry’umuriro w’amashanyarazi yaba ay’imirasire y’izuba cyangwa afatiwe ku murongo mugari, nyuma bakaza kwemererwa guhabwa ay’imirasire y’izuba, ariko ko azahabwa ubanje gutanga 3 500 Frw ya Ejo Heza/

Yankurile Odette yagize ati “Batubwira ko tugomba kubanza gutanga ibihumbi bitatu Magana atanu  ngo ya Ejo Heza, kandi abandi mbere batangaga 200 cyangwa 500 kugira ngo babone ayo matara. Ntitwumva twebwe impamvu baduca ayo mafaranga yose.”

Undi witwa Hakizimana Emmanuel na we yagize ati “Ayo mafaranga baduca bayaduca batubwira ko ari aya Ejo Heza ngo uratanga ayo mafaranga nta tara bagomba kumuha. Twifuza ko bayaduha nk’uko bari babidusezeranyije.”

Aba baturage bavuga ko batanga gutanga amafaranga ya Ejo Heza kuko bamaze gusobanukirwa akamaro kayo,k andi ko bagomba kuyitanga, ariko ko bitakabaye bihuzwa n’iyi gahunda y’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Giraneza Clisante, avuga ko aya matara atangwa n’abaterankunga batandukanye bakayashyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari, agahabwa abaturage hagendewe ku hatagera umuriro, agahakana ibi bivugw ako byahujwe na Ejo Heza.

Ati “Ejo Heza kuyijyamo ni ubushake nk’uko bisanzwe ni ubukangurambaga busanwe ariko ntaho bihuriye no gufata itara. Amatara atangirwa Ubuntu, habaye hari aho byabaye turabikurikirana.”

Akomeza agira ati “Gusa nanone wasanga hari umuturage wabyitiranyije yabona batamugezeho muri phase ya mbere akagira ngo ni uko atatanze amafaranga ya Ejo Heza, ariko ntaho byahurira no kubacanira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko atari azi iki kibazo, icyakora ko uwaba agifite yakwegera inzego zikamufasha.

Ati “Ejo heza igira uko itangwa kandi kuyitanga ni ubushake, habaye hari uwatswe amafaranga muri ubwo buryo yatwegera tukamufasha.”

Ntibumva uko gahunda y’amashanyarazi yahujwe na Ejo Heza

Uhabwa umurasire ni ubanje gutanga umusanzu wa Ejo Heza

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Minisitiri yasuye abahanzi bari mu myiteguro y’igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko abasigira isezerano

Next Post

Umucyo ku mpungenge zimaze iminsi mu bamotari zazamuwe n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”

Umucyo ku mpungenge zimaze iminsi mu bamotari zazamuwe n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.