Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara: Umubyeyi ubuzima buri gucika abureba aratabaza abagiraneza

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in MU RWANDA
0
Gisagara: Umubyeyi ubuzima buri gucika abureba aratabaza abagiraneza
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturanyi b’umubyeyi w’abana batanu mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baramutabariza nyuma yo kumara imyaka itatu asanzwemo Cancer, akaba yarabuze ubushobozi bwo kujya kwivuza, none ubuzima buri kumucika, ndetse n’urubyaro rwe ntirubasha kubaho.

Mukeshimana Forodonata wo mu Mugugudu wa Kagarama mu Kagari ka Muyira mu Murenge wa Kibilizi, avuga ko amaranye imyaka itatu uburwayi bwa kanseri yo mu kibuno na bwo bwamenyekanye bitinze kuko yabanje kwivuriza mu mavuriro atandukanye ariko barabuze uburwayi.

Nubwo yasanzwemo ubu burwayi, yabuze ubushobozi bwo kwivuza agasaba abagiraneza kumufasha akabasha kwivuza.

Ati “Banyohereje kujya kuyivuriza mu Bitaro bya Butaro mbura ubushobozi, ubu imyaka ishize ari itatu mfite ubwo burwayi kandi uko igihe gishira uburwayi buri kugenda bwiyongera kuko ubu sinshobora no kugira icyo nkora.”

Avuga ko abana be batanu bavuye mu ishuri kuko ari we wabashakishirizaga ubushobozi none aho arwariye babuze babuze amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.

Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko abayeho mu buzima bugoye, bagasaba abagiraneza kumufasha akajya kwivuza dore ko nta bushobozi afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Giraneza Clisante avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi akizi, ndetse ko yigeze guhabwa ubufasha, n’ubu hakaba hakiri gushakishwa ubundi.

Ati “Yaje ku biro by’Umurenge asaba amafaranga y’urugendo kugira ngo agere ku bitaro bya Butaro kwivuza turayamuha. Twamuhaye ibihumbi cumi na bitanu ariko turacyakora ubuvugizi kugira ngo abone uko yivuza.”

Uyu mubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko, avuga ko kuri ubu nta kintu na kimwe abasha gukora bitewe n’ubu burwayi bukomeje gutuma agira uburibwe bwinshi.

Avuga ko ntacyo akibasha gukora nyamara ari we wari utunze abana be

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 2 =

Previous Post

Menya icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wo muri Congo

Next Post

UPDATE: Uko byagenze ngo u Rwanda rumenye ko muhindi warutorokeyemo yavuye iwabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Uko byagenze ngo u Rwanda rumenye ko muhindi warutorokeyemo yavuye iwabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye

UPDATE: Uko byagenze ngo u Rwanda rumenye ko muhindi warutorokeyemo yavuye iwabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.