Mu gice gikorerwamo ibikorwa by’ubukorikori kizwi nk’Agakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali, hongeye kwaduka inkongi y’umuriro yibasiye zimwe mu nyubako zikagize.
Ni umuriro wadutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, muri iki gice gikunze kurangwamo inkongi.
Inzu zibasiwe n’iyi nkongi, ni izo mu gice gikorerwamo ububaji, kinegereye inzu z’abaturage ziri hafi y’izi zo mu Gakiriro.
Umwe mu bari hafi y’aha hadutse inkongi y’umuriro, yavuze ko uyu muriro ufite ubukana buremereye kuko ibishashi byawo byazamukaga cyane, ndetse hakaba hari impungenge ko ushobora no gufata izo nzu z’abaturage.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, iyi nkongi yari ikirimo kuba ndetse Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi rikaba ryari ryamaze kuhagera ryatangiye kuzimya uyu muriro.
Tariki 12 Gashyantare 2023, hari ikindi gice cyo mu Gakiriro ka Gisozi cyari cyafashwe n’Inkongi y’umuriro na yo iremereye yangije byinshi byari bibitse mu bubiko.
Iyi nkongi yo muri Gashyantare yo yafutse mu gicuku cy’ijoro, saa sita, na bwo yari yafashe igice kibikwamo imbaho, hahiramo ibyari birimo byose birimo imbaho ndetse n’imashini.
RADIOTV10