Amaduka y’Abanyarwanda ari mu Mujyi wa Goma muri DRCongo, yahuye n’uruva gusenya ubwo bamwe mu Banye-Congo baramukiye mu myigaragambyo bayamenaguraga ubundi bakayiraramo bakayasahura, bigatuma inzego z’umutekano zirasa amasasu, bagahita bakwira imishwaro.
Iyi myigaragambyo yaramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, yanageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo abari bayirimo bashakaga gukoresha imbaraga ngo binjire ariko inzego z’umutekano za Congo zikababuza.
Ntibyaciriye aho kuko aba bashakaga kumena bariyeri ngo binjire mu Rwanda, babonye byanze ubundi bagatera amabuye menshi mu Rwanda, batuka Igihugu cy’igituranyi ndetse n’Abanyarwanda.
Bamaze kubuzwa kwinjira mu Rwanda bahise bahindukira birara mu maduka y’Abanyarwanda ari i Goma, batangira kuyasahura.
What leadership vaccums do. Shops belonging to kinyarwanda-speaking Congolese now being looted in Goma. pic.twitter.com/allzihNJoh
— F. Golooba-Mutebi (@FGoloobaMutebi) June 15, 2022
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba bari biraye mu maduka y’Abanyarwanda, basohokana ibicuruzwa ubundi bakabirwanira bananiwe kubigabana.
Umwe mu basahuriwe amaduka n’ububiko, ni umucuruzi Sandro Shyaka uzwi cyane mu Karere ka Rubavu unamaze umwaka umwe ashimutiwe muri Congo.
Umwe mu bari i Goma, yatangaje ko aba bigabije amaduka y’Abanyarwanda bakayasahura, basanzwe ari insoresore zananiranye muri uyu Mujyi wa Goma, dore ko Polisi ari yo yabakomye mu nkokora ikarasa amasasu menshi mu kirere bakiruka.
Umunyarwanda umwe uba mu Mujyi wa Goma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yabwiye RADIOTV10 ko Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi batashywe n’ubwoba kubera iyi myigaragambyo kuko Abanye-Congo bari kubirukana.
RADIOTV10