Guta muri yombi Netanyahu birashoboka?-Icyo umusesenguzi abivugaho n’aho abona intambara yerecyeza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Manabyaha ICC rushyizeho impapuro zo guta muri yombi abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, umusesenguzi mu bya Politiki avuga ko bidashoboka, kuko afite amaboko amuri inyuma, ati “uhagarikiwe n’ingwe aravoma.”

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Asad Ahmad Khan yavuze ko abo bayobozi bakuru ba Israel bagomba gufatwa bakaryozwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bimaze amezi arindwi bikorerwa abaturage ba Palestine.

Izindi Nkuru

Karim Asad Ahmad Khan yagize ati “Urwego nyoboye rwemera ko aba bantu bafantanyije gushyira uburyo bushyira mu kaga imibereho y’abasivile batuye muri Gaza. Israel ifite uburenganzira bwo kurinda abaturage bayo, turemera ko inafite uburenganzira bwose bwo kugarura imfungwa zafahswe bugwate, ariko inafite inshingano zo kubikora yubahiriza amategeko mpuzamahanga. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, nta kintu na kimwe ku Isi gishobora gutuma umuntu afata icyemezo cyo gushyira mu kaga ubuzima bw’abana n’ababyeyi.”

Mu nyandiko isaba ko Benjamin Netanyahu atabwa muri yombi, uyu Mushinjacyaha wa ICC, yagaragaje ibikorwa bigize ibyaha uyu Minisitiri w’Intebe wa Israel agomba kuryozwa, kimwe n’abandi bayobozi b’umutwe wa Hamas, na bo bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Nyuma y’uko hasohotse iyi nyandiko isaba ko Netanyahu afatwa, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yahise abyamaganira kure, by’umwihariko agaragaza ko atishimiye kuba Israel yagereranyijwe n’umutwe wa Hamas, ku buryo Netanyahu ashyirwa mu gatebo kamwe n’abayobozi b’uyu mutwe.

Joe Biden yagize ati “Twamaganye impapuro z’uru rukiko zisaba guta muri yombi abayobozi ba Israel. Icyo izi mpapuro zaba zishingiyeho cyose; nta kintu na kimwe gihuza Israel na Hamas. Israel ikora ibishoboka byose kugira ngo irinde abasivile. Reka mbabwize ukuri; ibivugwa n’uru Rukiko sibyo, ibiri kuba ntabwo ari Jenoside, urabyamaganye.”

Icyo umusesenguzi abivugaho

Umuhanga muri politike mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan ashingiye ku mateka y’uru Rukiko; avuga ko umwanzuro wa Karim Asad Ahmad Khan utazigera ushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Biriya ni politike ntakundi. Hari Ibihugu byinshi biri inyuma ya Israel, hera kuri Joe Biden utishimiye icyemezo cyafashwe na ruriya rukiko, kwa kundi tyubyita mu Kinyarwanda ngo ‘uhagarariwe n’ingwe aravoma’. Iyo igihugu nka America kigushyigikiye; akenshi ntibikunze kugerwaho.”

Dr Buchanan avuga ko nubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel atazatabwa muri yombi kuko ashyigikiwe n’igihangange, ariko nanone izi mpapuro yashyiriweho, zishobora gutuma intambara yatangije muri Gaza, igenza amaguru macye.

Bwana Benjamin Netanyahu agiye ku rutonde rw’abantu uru Rukiko rushakisha, barimo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Vladimirovich Putin ushakishwa kuva muri Werurwe 2023.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na we yamaganiye kure iki cyemezo gisaba ko afatwa akagezwa imbere y’uru Rukiko, ndetse avuga ko kitazigera gihungabanya umugambi wa Guverinoma y’Igihugu cye wo gukemura burundu ikibazo cya Hamas.

Yagize ati “Israel iri mu ntambara y’ukuri. Hamas ni umutwe wakoze Jenoside. Bakoreye Abayahudi igikorwa cy’ubunyamaswa kuva Jenoside y’Abayahudi irangire. Hamas yishe Abayahudi 1 200, yafashe ku ngufu abagore, itwika impinja, ifata bunyago abandi barenga 100. Hejuru y’ibyo; bwana Khan aragereranya ubuyobozi bwa Israel na hamas, ni nko gufata Bush ukamugereranya na Osama Bin Laden.”

Yakomeje agira ati “Iki kirego kigamije kutubuza kwirwanaho. Ndabizeza ikintu kimwe, ibyo ntibizakunda. Mu myaka 80 ishize Israel yigeze kubaho idafite ubushobozi bwo guhangana n’abanzi bacu, icyo gihe cyararangiye. Uru rukiko nta bubasha rufite rwo kutuburanisha, ntiruzigera ruhungabanya umugambi wo kurimbura Hamas.”

Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze igihe isaba Israel guhagarika iyi ntambara; ntibigeze bajya mu cyerekezo kimwe n’Ibihugu nk’u Bufaransa na n’u Bubiligi, bivuze ko bishyigikiye icyemezo cyo guta muri yombi Benjamin Netanyahu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru