Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yashimye abakinnyi b’Abanyarwanda uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2022, abasaba kuzakora ibirenze ku buryo irushanwa ry’umwaka utaha bazaryegukana.
Ministiri Aurore Mimosa Munyangaju, yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare ubwo yahuraga n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.
Minisitiri Mimosa aganiriye n’aba bakinnyi nyuma y’umunsi umwe bakinnye agace ka nyuma k’iri rushanwa kakinwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare kakegukanwa n’Umunyarwanda Mugisha Moise.
Yagize ati “Ndabashimira ku ntambwe mwagezeho ugereranyije n’umwaka ushize.”
Aka gace ka nyuma kegukanywe n’Umunyarwanda, kari katangijwe na Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru i Rebero aho kanasorejwe.
Ministiri Mimosa, yavuze ko kuza kwa Perezida wa Repubulika, ari ukwereka aba bakinnyi b’Abanyarwanda ko akurikira uyu mukino w’amagare kandi ko yifuza ko Tour du Rwanda igera ku rundi rwego.
Yagize ati “Twanamugejejeho ubutumwa bwanyu ko mumushimira.”
Abakinnyi b’Abanyarwanda, bavuze ko iyo bitabira amarushanwa mpuzamahanga, byari kurushaho gutuma bitwara neza kurushaho.
Minisitiri Mimosa yavuze ko amarushanwa menshi akenewe kandi ko bizashyirwa mu bikorwa kandi ko n’uburyo bitwaye byagenze neza.
Ati “Uko abakinnyi bitwaraga byatwerekaga ko mukomeye ko stage tuzayitwara, mwabigezeho, mwagaragaje ishyaka, izo mbaraga muzikomeze, mukorere hamwe ntabwo watera imbere udakoranye n’abandi.”
Yakomeje agira ati “Byatweretse ko 2023 gutwara Tour du Rwanda bishoboka. Dukore ibishoboka byose twitegure neza kandi kare, tuzavuge ikindi gitero kitari iki.”
Yavuze kandi ko shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda muri 2025 yegereje, asaba aba basore kwitegura neza.
Ati “kuko ntidushaka kwakira gusa, turazashaka no kuzahataha muri Shampiyona y’Isi ya 2025.”
Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare, Murenzi Abdallah na we wagarutse ku kuba Umunyarwanda yaregukanye agace kuva Tour du Rwanda yazamurwa ku gipimo cya 2.1, yavuze ko bitanga icyizere ko mu bihe biri imbere, abanyarwanda bazarushaho kwitwara neza.
RADIOTV10