Guverineri Habitegeko yakiriye Miss Muheto amugenera ubutumwa bukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Habitegeko Francois uyobora Intara y’Iburengerazuba yazamukiyemo Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, yamwakiriye mu biro, amushimira ishema yabahesheje ndetse anamwizeza ubufatanye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, ubwo Miss Nshuti Muheto Divine uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yakirwaga na Guverineri Habitegeko mu biro bye.

Izindi Nkuru

Ubwo Guverineri yakiraga Miss Muheto bagarutse ku mushinga we wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato ateganya gutangirira muri iyi Ntara y’Iburengerazuba.

Habitegeko yizeje Miss Muheto ubufatanye mu mishanga by’umwihariko muri uyu kurwanya imirire mibi mu bana bato dore ko iyi Ntara isanzwe iri mu zifite ibi bibazo.

Yagize ati “Nk’Intara y’Iburengerazuba twiteguye kugendana nawe muri uru rugendo urimo […] cyane cyane nk’yi gahunda yo kurwanya igwingira ndetse n’imirire mibi mu Ntara yacu kuko natwe biri mu bibazo tugomba gukemura.”

Guverineri Habitegeko kandi yaboneyeho kwifuriza ishya n’ihirwe Miss Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 by’umwihariko amushimira umuhate abona afite mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Nyuma y’iminsi micye yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Miss Muheto yahise atangirira umushinga we mu ishuri cya FAWE Girl’s School Gahini yarangirijemo ayisumbuye aho yatangiriye umushinga we wo gushishikariza urubyiruko kuzigama.

Guverineri Habitegeko yabwiye Miss Muheto ko yabonye yarahise atangira gushyira mu bikorwa imishinga ye.

Ati “None n’aha utugezeho nta minsi ishize cyane. Ko muba mwakoze akazi gakomeye mwagakwiye kuba mufata umwanya mukaruhuka ariko wowe kuruhuka ntibirimo, bigaragara ko wagiyemo uzi icyo ushaka.”

Yamwakiriye mu biro bye bagirana ibiganiro
Yamushimiye uburyo yabahesheje ishema

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru