• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Pakistan yafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo serivisi z’itumanaho rya terefone mu Gihugu hose, ndetse inafunga imwe mu mipaka yo ku butaka ihuza iki Gihugu n’ibituranyi.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu akomeje.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu kuri imwe muri site z’itora iherereye mu Ntara y’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Balochistan yagabweho igitero kigahitana abantu 26. Nyuma umutwe wa Islamic State ukaza kwigamba icyo gitero.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Pakistani kandi ari kuba mu gihe iki Gihugu kihanganye n’ibindi ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse n’ibya politiki ku buryo hari impungenge z’uko ashobora kutagenda neza.

Mu butumwa yanyujije kurubuga rwa X, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu yavuze ko “kubera ibibazo by’iterabwoba biherutse kuba bigahitana ubuzima bwa benshi, izo ngamba zafashwe mu rwego rw’umutekano kugira ngo amatora agende neza, ndetse no guhangana n’ibitero by’iterabwoba bishobora kuba.”

Ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare byoherejwe ku biro by’itora hirya no hino mu Gihugu ndetse imipaka igihuza na Irani na Afghanistan yafunzwe by’agateganyo kugira ngo amatora abe mu mahoro.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − fifteen =

Previous Post

Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Next Post

Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.