Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Guverinoma yagize icyo ivuga ku nkuru y’akababaro yabaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Guverinoma yagize icyo ivuga ku nkuru y’akababaro yabaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mugongo imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abari baburimo mu Karere ka Gasabo, igahitana abaturage 11.

Ni nyuma y’impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, aho ubu bwanikiro bw’umusaruro w’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bwagwiraga abari baburimo.

Kuri uyu mugoroba, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bajanywe kwa muganga, “ubu barimo kwitabwaho.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”

Iri tangazo kandi risoza risezeranya ko Guverinoma izongera imbaraga gukurikirana no kugenzura ireme ry’imyubakire mu rwego rwo kwirinda ko habaho impanuka nk’izi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndaryoshya says:
    3 years ago

    Aho ubwanikiro buri hose cyangwa ibyitwa ihunikiro,usanga byubakishijwe ibiti bishinze cyangwa imbaho,ubundi bagasakara batitaye kukumenya ko imiswa nibirya hasi bishobora kurindimuka bikitura hasi na cyane ko nk’ubwanikiro bw’ibigori bwo biba birimo bimanitse,binashobora kurusha ibiti uburemere inzu yose igahirima.Imyubakire ikwiye gusuzumwa.

    Reply

Leave a Reply to Ndaryoshya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + fourteen =

Previous Post

Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Next Post

Ifoto y’Umunyamakurukazi ukunzwe cyane n’abana be bifunze gikomando yazamuye amarangamutima ya benshi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifoto y’Umunyamakurukazi ukunzwe cyane n’abana be bifunze gikomando yazamuye amarangamutima ya benshi

Ifoto y’Umunyamakurukazi ukunzwe cyane n’abana be bifunze gikomando yazamuye amarangamutima ya benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.