Guverinoma yagize icyo ivuga ku nkuru y’akababaro yabaye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mugongo imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abari baburimo mu Karere ka Gasabo, igahitana abaturage 11.

Ni nyuma y’impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, aho ubu bwanikiro bw’umusaruro w’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bwagwiraga abari baburimo.

Izindi Nkuru

Kuri uyu mugoroba, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bajanywe kwa muganga, “ubu barimo kwitabwaho.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”

Iri tangazo kandi risoza risezeranya ko Guverinoma izongera imbaraga gukurikirana no kugenzura ireme ry’imyubakire mu rwego rwo kwirinda ko habaho impanuka nk’izi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndaryoshya says:

    Aho ubwanikiro buri hose cyangwa ibyitwa ihunikiro,usanga byubakishijwe ibiti bishinze cyangwa imbaho,ubundi bagasakara batitaye kukumenya ko imiswa nibirya hasi bishobora kurindimuka bikitura hasi na cyane ko nk’ubwanikiro bw’ibigori bwo biba birimo bimanitse,binashobora kurusha ibiti uburemere inzu yose igahirima.Imyubakire ikwiye gusuzumwa.

Leave a Reply to Ndaryoshya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru