Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma yasobanuriye abarimu impamvu yasanze kubashyiriraho Iguriro ryihariye bidashoboka

radiotv10by radiotv10
03/11/2022
in MU RWANDA
0
Guverinoma yasobanuriye abarimu impamvu yasanze kubashyiriraho Iguriro ryihariye bidashoboka
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yasubije abarimu bifuje ko habaho iguriro ryihariye ryabo [Mwarimu Shop], ibamenyesha ko kuba ritarashyizwe mu bikorwa atari uko ryibagiranye, ahubwo ari uko basanze ridashoboka ariko ko igisubizo cyaryo cyatangiwe mu kongererwa umushahara.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu.

Umurezi witwa Nahimana Didier akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yabajije Minisitiri w’Intebe iherezo ry’igitekerezo cy’iguriro ryihariye ry’abarimu.

Yatangiye agaragaza ko abarimu bafite akanyamuneza nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda ibazamuriye umushahara.

Ati “Ariko mu gutera imbere cyane nashakaga kuvuga ku kintu kijyanye na Mwarimu Shop. Hanze aha nk’abarezi tuzi ko ikintu cyose umuntu ashyizeho umutima kirashoboka kandi na Leta irashoboye, twifuzaga ko mwatekereza cyane ku kintu kijyanye na Mwarimu Shop ku buryo cyagera mu Turere twose kugira ngo dushobore guhangana n’ibiciro biri ku isoko.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko iri guriro ry’abarimu ryategerejweho ariko bakaba barabonye rigoye.

Yagize ati “Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka, twasanze igoye. Ndagira ngo mbabwize ukuri mu nama nk’iyi, muri abarezi tuba tugomba kubabwiza ukuri kugira ngo duteze imbere Igihugu cyacu.”

Dr Ngirente yavuze ko icyagombaga kuza nk’igisubizo cy’iri guriro ry’abarimu, cyaziye rimwe no kuzamura umushahara wabo.

Ati “Igituma twazamuye umushahara wa mwarimu muri ziya proportions [mu mibare] mwabonye, ni uko twari twabanje gutekereza mwarimu shop tuza gusanga mwarimu shop igoye mu Rwanda kubera ko niba abarimu bari mu Karere kamwe, iryo duka warishyira he?

None se kugira ngo mwarimu ajye kugura umunyu cyangwa isukari, ko abarimu bagiye bari mu Mirenge no mu Tugari dutandukanye, yajya atega moto agiye kugura isukari?”

Yakomeje agira ati “Twasanze Mwarimu Shop igoye hanyuma turavuga ngo kugira ngo mwarimu ubuzima bwe bugende neza reka ducungire mu mushahara ahubwo tuwongere.”

Yavuze ko icyari gushoboka ari ugushyiraho iguriro rimwe muri buri Karere mu gihe byagaragara ko haba hakenewe ko riba muri buri Kagari ku buryo bigoye.

Ati “Murumva namwe ku gushyira mu bikorwa Mwarimu Shop ari ibintu byagorana cyane kurusha uko mwarimu twamwongereye umushahara agahaha ku isoko risanzwe.”

Ibi biganiro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, byaranzwe no kugaragaza akanyamuneza k’abarezi nyuma yo kongererwa umushahara, baboneraho kwizeza Guverinoma ko na bo bazatanga umusansu bifuzwaho mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Intebe yayoboye uyu muhango
Yizeje abarimu ko Guverinoma izakomeza kubaherekeza
Abarezi na bo bashimiye Perezida wa Repubulika
Ababaye indashyikirwa bahembwe
Bahawe moto

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 6 =

Previous Post

Abagaba bakuru b’Ingabo muri EAC bagiye guhura byihuse

Next Post

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.