• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma yasobanuriye abarimu impamvu yasanze kubashyiriraho Iguriro ryihariye bidashoboka

radiotv10by radiotv10
03/11/2022
in MU RWANDA
0
Guverinoma yasobanuriye abarimu impamvu yasanze kubashyiriraho Iguriro ryihariye bidashoboka
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yasubije abarimu bifuje ko habaho iguriro ryihariye ryabo [Mwarimu Shop], ibamenyesha ko kuba ritarashyizwe mu bikorwa atari uko ryibagiranye, ahubwo ari uko basanze ridashoboka ariko ko igisubizo cyaryo cyatangiwe mu kongererwa umushahara.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu.

Umurezi witwa Nahimana Didier akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yabajije Minisitiri w’Intebe iherezo ry’igitekerezo cy’iguriro ryihariye ry’abarimu.

Yatangiye agaragaza ko abarimu bafite akanyamuneza nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda ibazamuriye umushahara.

Ati “Ariko mu gutera imbere cyane nashakaga kuvuga ku kintu kijyanye na Mwarimu Shop. Hanze aha nk’abarezi tuzi ko ikintu cyose umuntu ashyizeho umutima kirashoboka kandi na Leta irashoboye, twifuzaga ko mwatekereza cyane ku kintu kijyanye na Mwarimu Shop ku buryo cyagera mu Turere twose kugira ngo dushobore guhangana n’ibiciro biri ku isoko.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko iri guriro ry’abarimu ryategerejweho ariko bakaba barabonye rigoye.

Yagize ati “Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka, twasanze igoye. Ndagira ngo mbabwize ukuri mu nama nk’iyi, muri abarezi tuba tugomba kubabwiza ukuri kugira ngo duteze imbere Igihugu cyacu.”

Dr Ngirente yavuze ko icyagombaga kuza nk’igisubizo cy’iri guriro ry’abarimu, cyaziye rimwe no kuzamura umushahara wabo.

Ati “Igituma twazamuye umushahara wa mwarimu muri ziya proportions [mu mibare] mwabonye, ni uko twari twabanje gutekereza mwarimu shop tuza gusanga mwarimu shop igoye mu Rwanda kubera ko niba abarimu bari mu Karere kamwe, iryo duka warishyira he?

None se kugira ngo mwarimu ajye kugura umunyu cyangwa isukari, ko abarimu bagiye bari mu Mirenge no mu Tugari dutandukanye, yajya atega moto agiye kugura isukari?”

Yakomeje agira ati “Twasanze Mwarimu Shop igoye hanyuma turavuga ngo kugira ngo mwarimu ubuzima bwe bugende neza reka ducungire mu mushahara ahubwo tuwongere.”

Yavuze ko icyari gushoboka ari ugushyiraho iguriro rimwe muri buri Karere mu gihe byagaragara ko haba hakenewe ko riba muri buri Kagari ku buryo bigoye.

Ati “Murumva namwe ku gushyira mu bikorwa Mwarimu Shop ari ibintu byagorana cyane kurusha uko mwarimu twamwongereye umushahara agahaha ku isoko risanzwe.”

Ibi biganiro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, byaranzwe no kugaragaza akanyamuneza k’abarezi nyuma yo kongererwa umushahara, baboneraho kwizeza Guverinoma ko na bo bazatanga umusansu bifuzwaho mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Intebe yayoboye uyu muhango
Yizeje abarimu ko Guverinoma izakomeza kubaherekeza
Abarezi na bo bashimiye Perezida wa Repubulika
Ababaye indashyikirwa bahembwe
Bahawe moto

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 1 =

Previous Post

Abagaba bakuru b’Ingabo muri EAC bagiye guhura byihuse

Next Post

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.