Hashize ukwezi n’igice umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe, gusa bamwe mu baturarwanda bavuga ko bataratangira kubona ibicuruzwa byari bisanzwe bituruka muri Uganda. Guverinoma y’u Rwanda yavuze impamvu ibi bicuruzwa bitaratangira kuboneka ku isoko.
Ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatangazaga ko umupaka wa Gatuna uhuza uhuza u Rwanda na Uganda ugiye gufungurwa, uretse kuba bamwe mu Banyarwanda bari bishimiye kuba bamwe bagiye kongera kujya gusura abo mu miryango yabo n’inshuti zabo muri Uganda, ariko bagiye no kongera kubona bimwe mu bicuruzwa byaturukaga muri Uganda.
Abaturarwanda bavugaga ibi, banagaragazaga ko bigiye gutuma ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa byatumbagiye, bigabanuka kuko hari byinshi byuriye kuko byaturukaga muri Uganda.
Gusa kuva uyu mupaka wafungurwa, hakomeje kumvikana amajwi y’abaturage bavuga ko nta bicuruzwa byo muri Uganda biragaragara ku isoko ryo mu Rwanda ndetse ko n’ibiciro byarushijeho gutumbagira.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, yavuze ko kuba ibicuruzwa bituruka muri Uganda bitaratangira kuboneka mu Rwanda, ari inzira ikoreshwa mu kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda.
Avuga ko iyo umuntu ashaka kujya kuzana ibicuruzwa hanze agomba kubanza kubisabira uburenganzira mu nzego zinyuranye zirimo izishinzwe gupima ubuziranenge.
Ati “Wamara gusaba hari ukuntu inzego zikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahooro bakaguha rwa rupapuro rwemera ko ujya kuzana ibyo bintu, nyuma hakaza icyo bita kugenzura noneho ubuziranenge bw’ibyo uzanye niba bimeze neza n’ibindi bijyanye na byo.”
Minisitiri Ngirente avuga ko aho umupaka ufunguriwe, hari ubusabe bwatanzwe n’abantu bifuza kujya kuzana ibicuruzwa muri Uganda.
Ati “Ikirimo gukorwa ubu, ni inyigo kugira ngo bive muri za nzego ebyiri, abasabwe bemeze ko ibyo bicuruzwa bizaza byujuje igipimo ngenga hanyuma noneho ikigo cy’imisoro n’amahoro kibone gutanga uburenganzira.”
Yavuze ko izi nzira ari zo zikiri gukorwa, ati “Wenda icyo mwatugaya ni ukuba igenda itwara iminsi ariko turagira ngo tubwire abacuruzi ko gucuruzanya na Uganda biremewe ntabwo bibujijwe kuko twarafunguye ariko hari inzira zikorwa kugira ngo umucuruzi arangure.”
Bimwe mu bicuruzwa bitegerejwe n’abaturarwanda byari bisanzwe bituruka muri Uganda, birimo ibisigaye bihenze muri iyi minsi kandi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’amavuta yo guteka n’ayo kwisiga ndetse n’amasabune.
RADIOTV10