Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma yemeye ko hari Abanyarwanda bahunze inkingo ariko ngo ntagikuba cyacitse

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in MU RWANDA
0
Guverinoma yemeye ko hari Abanyarwanda bahunze inkingo ariko ngo ntagikuba cyacitse
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yemeye ibimaze iminsi bivugwa ko hari Abanyarwanda bahungiye mu Bihugu by’ibituranyi kubera kwanga kwikingiza COVID-19 ariko ko umubare wabo ari muto ku buryo ntawari ukwiye kubikabiriza ngo abantu bumve ko kabaye.

Mu minsi 13 yonyine y’ukwezi kwa Mutarama 2022; hamaze kumenyekana Abanyarwanda 143 bahunze Igihugu kubera kwanga kwikingiza barimo bamwe bari mu bihugu by’abaturanyi n’abandi bafashwe batarambuka imipaka.

Muir abo bantu harimo 12 bahungiye i Burundi ubuyobozi bwa kiriya Gihugu bukabirukana, hakaba bandi 11 bo mu Turere twa Rwamagana na Ngoma bafashwe bahungira muri Uganda mu gihe abandi 120 bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko iby’aba Banyarwanda yabyumvise ariko ko nta gikuba cyacitse.

Ati “Abantu bareke gukabiririza ibintu ngo bakore nk’aho ibintu byacitse. Muri kino Gihugu barebye umubare w’Abanyarwanda uhatuye, muri kino Gihugu barebye umubare w’inkingo zimaze gutangwa? Niba abantu 10, 20 cyangwa 100 bavuze bati ‘kubera imyumvire yacu kubera imyemerere yacu duhunze urukingo’ ntabwo ari byo bigaragaza ko mu Gihugu ibintu byacitse.”

Alain Mukurarinda avuga ko aba Banyarwanda bahunze nta burenganzira bwabo bwahutajwe kuko gukingira mu Rwanda atari itegeko.

Ati “Ariko ku rundi ruhande niba mu Bakangurambaga bahari barimo bagenda bakangurira abantu ntibabasobanurire ibijyanye n’urukingo hakaba na none hari uwarengera kuko ahari abantu ntihabura urunturuntu birashoboka ko yarengera agasa n’ushyiraho igitugu, ibyo ni ibyo kwamaganwa.”

Imiryango itari iya Leta iherutse gutangaza ko gahunda yo gutanga inkingo ikwiye gutandukanywa na serivisi zimwe na zimwe ubu zihabwa abamaze kwikingiza.

Alain Mukuralinda avuga ko Leta y’u Rwanda idateze gukomorera serivisi zakomwe ku bantu batarikingiza.

Ati “Niba ibyo bintu byose byarakugezeho nk’umuturage ugahitamo kwanga kwikingiza Leta izakomeza ikwigishe ariko ku rundi ruhande izanarinda abahisemo kwingiza, mu kubarinda rero ejo nibakubwira ngo ‘ntabwo winjira muri bus kuko udakingiye, ntabwo winjira mu Kiliziya kuko udakingiye, ntabwo umwana wawe yinjira mu ishuri kuko adakingiye’, kubera ko Leta izaba yarakoze ibyo igomba gukora byose ikabikugezaho, izo ngaruka ugomba kuzirengera.”

Mukuralinda avuga kandi ko iby’aba baturage bahunga Igihugu kubera kwanga kwikingiza, bidashobora guhindanya isura y’u Rwanda kuko Leta yo yakoze ibyo igomba gukora byose kandi ko iyi gahunda itigeze igirwa itegeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Biyemeje kurarana n’amatungo atari urukundo ruhebuje bayakunda ahubwo kuko abajura bakamejeje

Next Post

Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.