Guverinoma y’u Rwanda yemeye ibimaze iminsi bivugwa ko hari Abanyarwanda bahungiye mu Bihugu by’ibituranyi kubera kwanga kwikingiza COVID-19 ariko ko umubare wabo ari muto ku buryo ntawari ukwiye kubikabiriza ngo abantu bumve ko kabaye.
Mu minsi 13 yonyine y’ukwezi kwa Mutarama 2022; hamaze kumenyekana Abanyarwanda 143 bahunze Igihugu kubera kwanga kwikingiza barimo bamwe bari mu bihugu by’abaturanyi n’abandi bafashwe batarambuka imipaka.
Muir abo bantu harimo 12 bahungiye i Burundi ubuyobozi bwa kiriya Gihugu bukabirukana, hakaba bandi 11 bo mu Turere twa Rwamagana na Ngoma bafashwe bahungira muri Uganda mu gihe abandi 120 bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko iby’aba Banyarwanda yabyumvise ariko ko nta gikuba cyacitse.
Ati “Abantu bareke gukabiririza ibintu ngo bakore nk’aho ibintu byacitse. Muri kino Gihugu barebye umubare w’Abanyarwanda uhatuye, muri kino Gihugu barebye umubare w’inkingo zimaze gutangwa? Niba abantu 10, 20 cyangwa 100 bavuze bati ‘kubera imyumvire yacu kubera imyemerere yacu duhunze urukingo’ ntabwo ari byo bigaragaza ko mu Gihugu ibintu byacitse.”
Alain Mukurarinda avuga ko aba Banyarwanda bahunze nta burenganzira bwabo bwahutajwe kuko gukingira mu Rwanda atari itegeko.
Ati “Ariko ku rundi ruhande niba mu Bakangurambaga bahari barimo bagenda bakangurira abantu ntibabasobanurire ibijyanye n’urukingo hakaba na none hari uwarengera kuko ahari abantu ntihabura urunturuntu birashoboka ko yarengera agasa n’ushyiraho igitugu, ibyo ni ibyo kwamaganwa.”
Imiryango itari iya Leta iherutse gutangaza ko gahunda yo gutanga inkingo ikwiye gutandukanywa na serivisi zimwe na zimwe ubu zihabwa abamaze kwikingiza.
Alain Mukuralinda avuga ko Leta y’u Rwanda idateze gukomorera serivisi zakomwe ku bantu batarikingiza.
Ati “Niba ibyo bintu byose byarakugezeho nk’umuturage ugahitamo kwanga kwikingiza Leta izakomeza ikwigishe ariko ku rundi ruhande izanarinda abahisemo kwingiza, mu kubarinda rero ejo nibakubwira ngo ‘ntabwo winjira muri bus kuko udakingiye, ntabwo winjira mu Kiliziya kuko udakingiye, ntabwo umwana wawe yinjira mu ishuri kuko adakingiye’, kubera ko Leta izaba yarakoze ibyo igomba gukora byose ikabikugezaho, izo ngaruka ugomba kuzirengera.”
Mukuralinda avuga kandi ko iby’aba baturage bahunga Igihugu kubera kwanga kwikingiza, bidashobora guhindanya isura y’u Rwanda kuko Leta yo yakoze ibyo igomba gukora byose kandi ko iyi gahunda itigeze igirwa itegeko.
RADIOTV10