Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Serbia, bagiranye ikiganiro cyibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi, n’amahirwe ahari mu mikoranire ibyara inyungu.
Iki kiganiro cyo kuri telefone cyahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Serbia, cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, mu butumwa yatambukije kuri X, buvuga ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro cyiza kuri telefone na Marko Djuric, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Serbia.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ikomeza igira iti “Ikiganiro cyibanza ku gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi no gusuzumira hamwe inzego zirimo amahirwe mu mikoranire hagati y’Ibihugu byombi.”
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Serbia, bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire inyuranye irimo iy’ubucuruzi, aho mu kwezi nk’uku muri Mata 2023 hatangajwe ko Ibihugu byombi byemeranyijwe ku masezerano yo mu bucuruzi.
Aya masezerano yari ayo korohereza u Rwanda gukura ingano n’ibigori muri Serbia nk’Igihugu cyiza mu bya mbere ku Isi mu kohereza hanze ibinyampeke, ndetse na rwo rukoherezayo ikawa n’icyayi.
Aya masezerano yatangajwe n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi bw’Imbere no hanze y’Igihugu muri Serbia, Tomislav Momirović wari uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho yanakiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cy’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

RADIOTV10