Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

“Haba hameze nk’ahazanywe batayo y’indaya”…Hari ahiswe irimbukiro kubera uburaya bukabije

radiotv10by radiotv10
17/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
“Haba hameze nk’ahazanywe batayo y’indaya”…Hari ahiswe irimbukiro kubera uburaya bukabije
Share on FacebookShare on Twitter

Ahazwi nko kuri Brasserie mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere a Rubavu, haravugwa uburaya bukabije bukorwa n’abana batarageza imyaka y’ubukure, bamwe mu bahatuye bakavuga ko bakeka ko ari ho himukiye Sodomo na Gomora ivugwa muri Bibiliya.

Abatuye muri aka gace babwiye RADIOTV10 ko abakora ubu buraya bagaragara cyane mu ijoro kandi bakaba bahari ari benshi ku buryo bavuga ko no kuhabaca bigoye.

Umwe yagize ati “Wagira ngo saa sita za nijoro bahamena batayo y’indaya muri iyi Brasseri. Ntabwo wabakumira ngo uzabashobore kuko uburaya buri kwiyongera cyane.”

Bavuga ko kubera ubu buraya bukabije muri aka gace, hari n’abantu benshi bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Undi ati “Hano muri Brasseri ni SIDA gusa kubera abagabo b’ibisambanyi birirwa basambanya abana. Njyewe nzi nk’abana barindwi ni uko ntabavuga ngo ababyeyi babo batanyumva nabi ariko njye ndabazi bakoresha ubusambanyi.”

Umwe wiyemerera ko akora akazi k’uburaya utarageza imyaka 18 y’ubukure, yavuze ko yiyemeje gukora uyu murimo ugayitse ari amaburakindi.

Ati “Nabaye indaya kubera ubuzima bw’umwana, mu rugo ntabwo twishoboye mbega ndi n’impfubyi mfite umubyeyi umwe.”

Bamwe mu batuye muri aka gace bagarukira bamwe mu bakora ubu buraya kuko babiterwa n’ubuzima bugoye bw’imiryango baba bakomokamo.

Undi ati “Kuko ubuzima buba bwabacanze bakabura aho bajya, bakaza kwigira indaya, akavuga ati ‘reka nyafate basi ansambanye kigende ariko nyafate’.”

Undi muturage avuga ko uburaya ari akazi nk’akandi katunga umuntu, gusa akivuga ibi yahise yamaganirwa kure n’abaturage bari bamwegereye.

Yagize ati “Ubu uwamuha bitatu yabyanga? Ni akazi kose namwe mwese mujya mukora.”

Aba baturage basaba inzego zose zifite aho zihuriye no kurengera umwana gukora iyo bwabaga zigakemura ikibazo cy’aba bana basambanywa bagahabwa amafaranga kuko giteye inkeke dore ko abakora ubu burara bari hagati y’imyaka 12 kuzamura kugeza kuri 18.

Undi ati “Icyo dusaba ni uko bazana Polisi ikaza hano mu muhanda nimugoroba kuko ni bwo batangira akazi, ikajya ifata abana bakiri bato ikabajyana mu kigo ngororamuco.”

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira Uburenganzira bw’umwana izwi nka Umwana ku Isonga, Ruzigana Maximillien yamaganye ubu busambanyi bukoreshwa aba bana.

Ati “Niba hari uri munsi y’imyaka 18, inzego z’ubuyobozi ziri aho hantu zibimenyeshejwe zagombye gutanga amakuru y’ibyo bibazo.”

Ruzigana avuga ko aba bana bashobora kwishora muri ubu buraya batazi ko bari mu kaga bitewe n’ibibazo byatumye bajya muri izo ngeso, ariko ababibonye baba bakwiye kubatabara bakamenyesha inzego zikabikurikirana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko butari bufite ayo makuru ariko ngo bugiye kuyakurikirana bufatanyije n’inzego bireba ngo hashakwe igisubizo cy’iki kibazo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − twelve =

Previous Post

Bwa mbere Teta Sandra yavuze kuri Weasel wavuzweho kumwuzuza inguma umubiri wose

Next Post

Bamwe ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo ‘dutuma bitaryoha’

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamwe ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo ‘dutuma bitaryoha’

Bamwe ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo 'dutuma bitaryoha'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.