Monday, September 9, 2024

“Haba hameze nk’ahazanywe batayo y’indaya”…Hari ahiswe irimbukiro kubera uburaya bukabije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ahazwi nko kuri Brasserie mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere a Rubavu, haravugwa uburaya bukabije bukorwa n’abana batarageza imyaka y’ubukure, bamwe mu bahatuye bakavuga ko bakeka ko ari ho himukiye Sodomo na Gomora ivugwa muri Bibiliya.

Abatuye muri aka gace babwiye RADIOTV10 ko abakora ubu buraya bagaragara cyane mu ijoro kandi bakaba bahari ari benshi ku buryo bavuga ko no kuhabaca bigoye.

Umwe yagize ati “Wagira ngo saa sita za nijoro bahamena batayo y’indaya muri iyi Brasseri. Ntabwo wabakumira ngo uzabashobore kuko uburaya buri kwiyongera cyane.”

Bavuga ko kubera ubu buraya bukabije muri aka gace, hari n’abantu benshi bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Undi ati “Hano muri Brasseri ni SIDA gusa kubera abagabo b’ibisambanyi birirwa basambanya abana. Njyewe nzi nk’abana barindwi ni uko ntabavuga ngo ababyeyi babo batanyumva nabi ariko njye ndabazi bakoresha ubusambanyi.”

Umwe wiyemerera ko akora akazi k’uburaya utarageza imyaka 18 y’ubukure, yavuze ko yiyemeje gukora uyu murimo ugayitse ari amaburakindi.

Ati “Nabaye indaya kubera ubuzima bw’umwana, mu rugo ntabwo twishoboye mbega ndi n’impfubyi mfite umubyeyi umwe.”

Bamwe mu batuye muri aka gace bagarukira bamwe mu bakora ubu buraya kuko babiterwa n’ubuzima bugoye bw’imiryango baba bakomokamo.

Undi ati “Kuko ubuzima buba bwabacanze bakabura aho bajya, bakaza kwigira indaya, akavuga ati ‘reka nyafate basi ansambanye kigende ariko nyafate’.”

Undi muturage avuga ko uburaya ari akazi nk’akandi katunga umuntu, gusa akivuga ibi yahise yamaganirwa kure n’abaturage bari bamwegereye.

Yagize ati “Ubu uwamuha bitatu yabyanga? Ni akazi kose namwe mwese mujya mukora.”

Aba baturage basaba inzego zose zifite aho zihuriye no kurengera umwana gukora iyo bwabaga zigakemura ikibazo cy’aba bana basambanywa bagahabwa amafaranga kuko giteye inkeke dore ko abakora ubu burara bari hagati y’imyaka 12 kuzamura kugeza kuri 18.

Undi ati “Icyo dusaba ni uko bazana Polisi ikaza hano mu muhanda nimugoroba kuko ni bwo batangira akazi, ikajya ifata abana bakiri bato ikabajyana mu kigo ngororamuco.”

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira Uburenganzira bw’umwana izwi nka Umwana ku Isonga, Ruzigana Maximillien yamaganye ubu busambanyi bukoreshwa aba bana.

Ati “Niba hari uri munsi y’imyaka 18, inzego z’ubuyobozi ziri aho hantu zibimenyeshejwe zagombye gutanga amakuru y’ibyo bibazo.”

Ruzigana avuga ko aba bana bashobora kwishora muri ubu buraya batazi ko bari mu kaga bitewe n’ibibazo byatumye bajya muri izo ngeso, ariko ababibonye baba bakwiye kubatabara bakamenyesha inzego zikabikurikirana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko butari bufite ayo makuru ariko ngo bugiye kuyakurikirana bufatanyije n’inzego bireba ngo hashakwe igisubizo cy’iki kibazo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts