Bwa mbere Teta Sandra yavuze kuri Weasel wavuzweho kumwuzuza inguma umubiri wose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Teta Sandra wigeze kuvugwaho gukubitwa n’umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel bafitanye abana, akaba amaze iminsi ari mu Rwanda, bwa mbere yabohotse avuga kuri izi ngorane yanyuzemo n’uburyo abanye n’uyu mugabo babyaranye.

Teta Sandra wigeze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse akaba ari gushaka aho amenera ngo arugarukemo, yaje mu Rwanda nyuma y’inkuru nyinshi zavuzwe ko ahohoterwa n’umuhanzi Weasel wo muri Uganda babanaga nk’umugore n’umugabo.

Izindi Nkuru

Hari amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugore w’Umunyarwandakazi yuzuye inguma umubiri wose bivugwa ko yagiye akubitwa n’uyu mugabo bafitanye abana babiri.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Yago TV, Teta Sandra yavuze ko yavuzweho byinshi bimwe byanamukomerekeje.

Abajijwe uko ameranye na Weasel, Teta Sandra yasubije agira ati “Ni Papa w’abana banjye, ni ko tubanye nyine, ibindi byose ndakeka ari ubuzima bwite ariko ni Papa w’abana, ni n’ikintu kidashobora guhinduka niyo naba mfite ubugenge bumeze gute, ntibyahinduka. Ni cyo cyubahiro muha, ibindi byose…”

Avuga ko nubwo yanyuze muri izo ngorane, ariko icyamukomerekeje kurusha ibindi ari ukuntu byasakujwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ikintu navuga ku mbuga nkoranyambaga, rwose ntimukazihe umwanya kuko zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abantu benshi, burya ntimukabone umuntu bari kumuvuga ngo mwumve ko ari ibintu byoroshye. Urabibona ukumva ibitekerezo byinshi birwanira mu mubiri wawe. Buri wese akumva ko afite ibitekerezo ku buzima bwawe.”

Akomeza agira ati “Burya ntimukabone umuntu asaze ngo mugire ngo ni ikintu gito, ni ibintu byinshi birwanira mu mutwe wawe, iyo udashoboye kubiturisha ngo ubyakire byose, bivamo ibibazo byo mu mutwe.”

Ibibazo bya Teta Sandra na Weasel, byinjiwemo n’inzego za Leta, aho ambasade y’u Rwanda muri Uganda yanabyinjiyemo ari na bwo uyu munyarwandakazi yafashwa kugaruka mu Rwanda nyuma yuko n’ababyeyi be berecyeje muri Uganda kumureba.

Teta Sandra ubwo byavugwaga ko yakubiswe na Weasel
Ubu ameze neza mu Rwanda

RADIOTV10

Comments 1

  1. Clemy says:

    Nonese Teta ko mawe wazikoreshaga uri mu tubari uvuga ko umeze neza kandi umeze nabi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru