Habaye ibiganiro byagutse ku rwego rwo hejuru ku bibazo by’u Rwanda na Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bongeye guhurira mu biganiro byanitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byayobowe na Perezida wa Angola, biri kwiga ku bibazo bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Congo byanazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, i Addis Ababa byabanjirije Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izaba kuri uyu wa Gatandatu.

Izindi Nkuru

Nkuko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu itangazo ryatambutse kuri Twitter, Perezida Kagame yitabiriye ibi biganiro.

Itangazo rya Perezidansi y’u Rwanda rigira riti “Muri iki gitondo i Addis Ababa, Perezida Kagame yifatanyije n’abayobozi bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama yayoboye na Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro by’i Nairobi n’i Luanda mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Ni ibiganiro bigaragara ko byagutse ugereranyije n’ibyabaye mbere birimo ibyabereye i Nairobi muri Kenya, i Luanda muri Angola ndetse n’i Bujumbura mu Burundi, kuko ibi bisa nk’ibihurije hamwe inzego zose ziri muri ibi bibazo.

Ibi biganiro bibaye mu gihe intamba ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23, ikomeje gukaza umurego, dore ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, uyu mutwe watangaje ko FARDC yagabye ibitero ku birindiro byose byawo muri Kitshanga.

Perezida Kagame yabanje kuramukanya na mugenzi we w’u Burundi

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Angola

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru