Inkuru nziza ku bakunzi ba muzika mu Rwanda bagiye kuzanirwa igikorwa kidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco rya muzika ryiswe ‘Hill Festival’ rizaba ku nshuro ya mbere rizagaragaramo abahanzi batandukanye bazaturuka mu Bihugu binyuranye ku Isi, bazataramira Abaturarwanda.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryitezweho kuzagaragaramo abahanzi batandukanye yaba abo mu Rwanda ndetse n’abazaturuka mu bindi Bihugu.

Izindi Nkuru

Ni iserukiramuco rizaba mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka i Rebero kuri Canal Olimpia hazwiho gufasha abakunzi b’ibitaramo kwisanzura no kwidagadura.

Umwe mu bari gutegura iri serukiramuco, yabwiye RADIOTV10 ko abakunzi ba muzika nyarwanda banyotewe n’iserukiramuco kuko bamaze igihe bitabira ibitaramo gusa, mu gihe n’amaserukiramuco atanga ibyishimo.

Yavuze kandi ko iri serukiramuco rigamije kwamamaza gahunda yo guhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda mu bukanguramba buzwi nka ‘Visit Rwanda’ kuko kuba rizitabirwa n’abahanzi baturutse mu Bihugu binyuranye bizatuma u Rwanda rukomeza kurushaho kumenyekana.

Avuga ko iri serukiramuco ritazaza ngo rihite rihagarara, ahubwo ko rizajya riba ngarukamwaka, kandi ko abazaryitabira bashonje bahishiwe kuko rizitabirwa n’abanzi basanzwe bakunzwe mu Rwanda.

Sonia

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru