Mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza haravugwa ukekwaho gusambanya abana batanu b’abahungu abashukishije ibirimo ibisheke, watahuwe nyuma yuko hari umwana umwe akekwaho gusambanya watangiye kubabara mu kibuno no kwiherera ibyihuta.
Uyu mugabo w’imyaka 34 wari umufundi, yatawe muri yombi umusibo ejo hashize, tariki 15 Gashyantare 2023, ubwo hari hamaze gutangwa amakuru kuri ibi akekwaho.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Rwabarema, Akagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, aho yaje gucumbika muri aka gace ku bw’impamvu z’akazi k’ubwubatsi avuye mu Majyaruguru.
Gatanazi Longin uyobora Umurenge wa Kabare yemeye iby’ifatwa ry’uyu mugabo, avuga ko amakuru yatumye atabwa muri yombi yabanje gutangwa n’umwe mu babyeyi b’abana bikekwa ko basambanyijwe.
Uyu muyobozi yagize ati “Kugira ngo bimenyekanye umwana umwe yatangiye kubabara mu kibuno atangira kunanirwa kwicara ari na ko acibwamo, abibwira umubyeyi we na we abigeza ku buyobozi.”
Uyu mubyeyi wari watangiye amakuru mu nama, yabaye nk’usembura abandi babyeyi b’abandi bana bakekwaho gusambanywa n’uyu mugabo na bo bahise babivuga.
Gatanazi avuga ko amakuru yakusanyijwe, agaragaza ko uyu mugabo yari amaze amezi atandatu asambanya abo bana, abashukisha uduhendabana, turimo ibyo kurya nk’ibisheke, amasambusa ndetse n’amafaranga.
RADIOTV10
Comments 1
Bamukanire urumukwiye dore ko biyemeje kwangiza rwandarwejo.rwose ibyo yakoze biragayitse.