• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Habaye impinduka zitunguranye mu mukino wa Rayon yari yamaze kugera muri Libya

radiotv10by radiotv10
13/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Habaye impinduka zitunguranye mu mukino wa Rayon yari yamaze kugera muri Libya
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup byari biteganyijwe ko igomba gukinira umukino wa mbere muri Libya na Al Hilah Benghazi, bitunguranye izagaruka idakinnye, ndetse imikino yombi ikazabera i Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yageze i Benghazi kuri uyu wa Gatatu yasabwe n’ikipe bari bagiye gukina ya Al Hilal Benghazi ko bareka imikino yombi ikabera i Kigali bitewe n’ibiza biri kuba muri Libya.

Muri iki Gihugu hakomeje kuba imiyaga n’imyuzure kugera ubu imaze guhitana abarenga 3 000 ndetse abarenga 10 000 bakaba baraburiwe irengero.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse nubwa Al Hilal Benghazi bakaba bakoranye inama ari naho hafatiwe umwanzuro ko umukino wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu utakibaye, ahubwo ukazabera i Kigali, ndetse n’uwo kwishyura, na wo ukabera mu Rwanda

Kugera ubu Impumashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, ntiriremeza uyu mwanzuro wafashwe n’amakipe yombi, ariko nayo nibyemeza ikipe ya Rayon Sports igomba guhita ifata urugendo rugaruka i Kigali ikitegura umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura bitaramenyekana amatariki izaberaho.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 18 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Abahanzi bisanze mu rukundo bavuze amagambo y’amarangamutima ubwo begukana igihembo bahuriyeho

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abahanzi bisanze mu rukundo bavuze amagambo y’amarangamutima ubwo begukana igihembo bahuriyeho

Abahanzi bisanze mu rukundo bavuze amagambo y’amarangamutima ubwo begukana igihembo bahuriyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.