Habaye umutingito ubwo Abadepite barimo bigaga ku bwishingizi bwawo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Liechtenstein, ubwo bari mu kiganiro mpaka ku itegeko ry’ubwishingizi bw’Umutingito, batunguwe n’uko umutingito wahise ukubita ukarogoya ibyo barimo.

Izi ntumwa za rubanda zo muri iki Gihugu gito cyo ku Mugabane w’u Burayi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane zari mu kiganiro mpaka ku mushinga wo kuvugurura itegeko rishyiraho ubwishingizi ku mutingito.

Izindi Nkuru

Amashusho yashyizwe hanze na Lantag, agaragaza umutingito waduka inshuro ebyiri ubwo izi ntumwa za rubanza zari mu biganiro ku mushinga wo kuvugurura itegeko ryerekeye ubwishingizi bw’umutingito.

Uyu mutingito wabaye inshuro ebyiri wari ku gipimo cya 4,1; usanga aba badepite bajya impaka ko ubu bwishingizi ari ngombwa.

Umutingito wa mbere wabaye ubwo harimo havuga Umushingamategeko witwa Bettina Petzold-Mähr.

Uwa kabri wo waje unakomeye ukanangiza bimwe muri iyi Ngoro y’Inteko, warogoye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Albert Frick, ndetse n’Imirimo y’Inteko ibanza guhagarara kuko aba bashingamategeko babanje kuva mu ngoro y’Inteko.

Polisi yo muri iki Gihugu cya Liechtenstein, yatangaje ko bakiriye abahamagara benshi bagaragaza iki kibazo cy’iyi mitingito yari ku gipimo cya 2,4 na 3,9.

Itangazo rya Polisi y’iki Gihugu, rigira riti “Kugeza ubu nta muntu uramenyekana wakomeretse cyangwa umutungo waba wangiritse.”

Ikigo Nyaburayi gishizwe kugenzura ibijyanye n’Inyanja ya Mediterranean, yavuze ko aho uyu mutingito wanabaye mu bice bimwe byo muri Austria na Switzerland kimwe no mu bice bimwe byo no muri mu majyepfo y’u Budage nka Bavaria na Baden-Württemberg.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru