Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda

radiotv10by radiotv10
17/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda
Share on FacebookShare on Twitter

Depite Frank Habineza wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, agatsindirwa ku majwi ya 0,45%, avuga ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora ataha kabone nubwo uwamutsinze na we ashobora kuziyamamaza. Ati “Uwantsinze ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.”

Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa warahiriye izi nshingano muri iki cyumweru, yavuze ko hifuzwa ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yajya abera rimwe n’ay’Abadepite mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari igenda kuri aya matora yombi.

Ni mu gihe amatora y’Abadepite yari ateganyijwe muri uyu mwaka, naho ay’Umukuru w’Igihugu akaba yari ateganyijwe umwaka utaha, ku buryo aramutse ahujwe, aya yombi yabera rimwe.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iki cyifuzo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ari cyiza ndetse ko Guverinoma izagisuzuma ku buryo iramutse icyemeje yazagishyikiriza urwego rushinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga, rukaba rwabikora kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.

Depite Frank Habineza uyobota Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, na we avuga ko iki cyifuzo ari cyiza dore ko we aya matora yombi yayitabiriye kandi ko byamusabye ubushobozi buhanitse, bityo ko aramutse ahujwe hari byinshi byagabanya.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, aho Umunyamakuru yamwibukije ko “ubushize wakamye ay’iburyo byanze ukama ay’ibumoso. Wiyamamaje mu ya Perezida wa Repubulika ntibyaguhira, hanyuma wiyamamariza mu Badepite, ho birakunda, none ko bigiye kujya bibera rimwe, nushya [nutsindwa] uzajya uba uhiye hose.”

Dr Frank Habineza avuga ko nubwo ishyaka rye ritaramuhitamo nk’uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika, ariko ko yiteguye kuba yaba umukandida.

Avuga ko aya matora naramuka ahujwe, ku giti cye azagira amahitamo yo kwiyamamaza hamwe ariko ko ishyaka rye rishobora kuziyamamaza mu matora yombi kuko ku mwanya wa Perezida hiyamamaza umuntu ku giti cye ariko ahagarariye ishyaka, mu gihe mu matora y’Abadepite hiyamamaza ishyaka.

Hon. Frank Habineza avuga ko akurikije uko itegeko ryo mu Rwanda rimeze, bitakunda ko we yiyamamariza ku myanya ibiri bityo ko azahitamo hamwe.

Uyu munyapolitiki avuga ko kuri we ubu yiteguye kongera kuziyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nubwo yagize amajwi ngerere.

Umunyamakuru yamubajije impamvu ahitamo kuziyamamariza kuri uyu mwanya kandi “amahirwe yawe aba ari hasi?”, ahita amusubiza vuba na bwangu ati “Ni inde ukubwiye ko ari hasi?”

Umunyamakuru akomeza amubwira ko uwamutsinze agihari ndetse ko ashobora kuzongera kwiyamamaza, ati “uwagutsinze ntaho yagiye.” Dr Habineza asubiza agira ati “Ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.”

Dr Habineza akomeza avuga ko umukandida wamutsinze ubushize, yamutsindishije ibikorwa yari yaragejeje ku Banyarwanda.

Avuga ko ubu we azasobanurira abaturage ko bagomba guha agaciro imigabo n’imigambi aho kwita ku byakozwe. Ati “Manifesto tuzongera tuyidode, tuyitegure neza cyane abaturage batugirire icyizere, tubereke viziyo tuzabagezaho.”

Perezida Kagame ubwo yiyamazaga muri 2017

Dr Habineza na we ubwo yi

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − ten =

Previous Post

Hari aho bambuka gikomando kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kugaragara muri Kigali

Next Post

Impamvu ibabaje yatumye umugabo atahurwaho gukekwaho gusambanya abana b’abahungu

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026
IMYIDAGADURO

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

08/11/2025
Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Impamvu ibabaje yatumye umugabo atahurwaho gukekwaho gusambanya abana b’abahungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.