Depite Frank Habineza wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, agatsindirwa ku majwi ya 0,45%, avuga ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora ataha kabone nubwo uwamutsinze na we ashobora kuziyamamaza. Ati “Uwantsinze ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.”
Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa warahiriye izi nshingano muri iki cyumweru, yavuze ko hifuzwa ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yajya abera rimwe n’ay’Abadepite mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari igenda kuri aya matora yombi.
Ni mu gihe amatora y’Abadepite yari ateganyijwe muri uyu mwaka, naho ay’Umukuru w’Igihugu akaba yari ateganyijwe umwaka utaha, ku buryo aramutse ahujwe, aya yombi yabera rimwe.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iki cyifuzo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ari cyiza ndetse ko Guverinoma izagisuzuma ku buryo iramutse icyemeje yazagishyikiriza urwego rushinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga, rukaba rwabikora kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.
Depite Frank Habineza uyobota Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, na we avuga ko iki cyifuzo ari cyiza dore ko we aya matora yombi yayitabiriye kandi ko byamusabye ubushobozi buhanitse, bityo ko aramutse ahujwe hari byinshi byagabanya.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, aho Umunyamakuru yamwibukije ko “ubushize wakamye ay’iburyo byanze ukama ay’ibumoso. Wiyamamaje mu ya Perezida wa Repubulika ntibyaguhira, hanyuma wiyamamariza mu Badepite, ho birakunda, none ko bigiye kujya bibera rimwe, nushya [nutsindwa] uzajya uba uhiye hose.”
Dr Frank Habineza avuga ko nubwo ishyaka rye ritaramuhitamo nk’uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika, ariko ko yiteguye kuba yaba umukandida.
Avuga ko aya matora naramuka ahujwe, ku giti cye azagira amahitamo yo kwiyamamaza hamwe ariko ko ishyaka rye rishobora kuziyamamaza mu matora yombi kuko ku mwanya wa Perezida hiyamamaza umuntu ku giti cye ariko ahagarariye ishyaka, mu gihe mu matora y’Abadepite hiyamamaza ishyaka.
Hon. Frank Habineza avuga ko akurikije uko itegeko ryo mu Rwanda rimeze, bitakunda ko we yiyamamariza ku myanya ibiri bityo ko azahitamo hamwe.
Uyu munyapolitiki avuga ko kuri we ubu yiteguye kongera kuziyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nubwo yagize amajwi ngerere.
Umunyamakuru yamubajije impamvu ahitamo kuziyamamariza kuri uyu mwanya kandi “amahirwe yawe aba ari hasi?”, ahita amusubiza vuba na bwangu ati “Ni inde ukubwiye ko ari hasi?”
Umunyamakuru akomeza amubwira ko uwamutsinze agihari ndetse ko ashobora kuzongera kwiyamamaza, ati “uwagutsinze ntaho yagiye.” Dr Habineza asubiza agira ati “Ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.”
Dr Habineza akomeza avuga ko umukandida wamutsinze ubushize, yamutsindishije ibikorwa yari yaragejeje ku Banyarwanda.
Avuga ko ubu we azasobanurira abaturage ko bagomba guha agaciro imigabo n’imigambi aho kwita ku byakozwe. Ati “Manifesto tuzongera tuyidode, tuyitegure neza cyane abaturage batugirire icyizere, tubereke viziyo tuzabagezaho.”
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10