Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habonetse ishuri ryigamo abakobwa batwite n’ababyaye gusa

radiotv10by radiotv10
01/10/2022
in MU RWANDA
0
Habonetse ishuri ryigamo abakobwa batwite n’ababyaye gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo Serene Haven giherereye mu gace ka Nyeri muri Kenya, gifasha abakobwa batewe inda zitateguwe, kikabaha uburezi mu masomo y’icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, aho bamwe mu bigamo baba batwite abandi bafite abana babo babyaye.

Mu kiganiro twanditseho inkuru nka RADIOTV10 dukesha Afrimax TV, Elizabeth Wanjiru Mariuk washinze iki kigo kitwa Serene Haven kita ku bakobwa batewe inda bakiri bato, kikanabaha amasomo, avuga ko yashinze uyu muryango mu rwego rwo guha ubushobozi abari n’abategarugori batishoboye.

Ati “Dufasha abakobwa bari mu myaka ibemerera kujya mu ishuri, yaba abatewe inda basambanyijwe ku ngufu cyangwa abakorewe irindi hohoterwa.”

Uyu muryango umaze imyaka itatu ushinzwe, ufasha aba bakobwa mu bikorwa binyuranye birimo kubaha uburezi ndetse bamwe bakiga babayo bari kumwe n’abana babo.

Elizabeth Wanjiru Mariuk avuga ko na we yabyaye afite imyaka 18 ku buryo azi ingaruka zo kubyara ukiri muto, bigatuma agira igitekerezo cyo gushinga uyu muryango.

Ati “Byambereye ingorabahizi cyane kuko nari nkiri muto, nari ndangije amashuri yisumbuye.”

Avuga ko nubwo umuryango we utamutereranye, ariko bitari byoroshye, gutwita kuri iyo myaka 18 gusa kandi adafite umugabo.

Ati “Nubwo byari bimeze uko ariko nubundi byari bikomeye. Rero iyo ndebye aba bakobwa bato, nta bufasha bafite kuko bamwe ni impfubyi abandi barerwaga n’abagiraneza, iyo bamaze gutwara inda bagahita babirukana.”

Aba bakobwa baba bicaye mu ishuri bakurikira amasomo bari kumwe n’abana babo, barira bakabitaho, n’igihe cyo kubonsa cyagera bakajya kubaha ibere.

Elizabeth avuga ko nubwo iki kigo kigerageza kubaha ibyo bakenera, ariko bahorana agahinda ku buryo batajya bapfa gutobora ngo bavuge ibyababayeho.

Ati “Niyumvisemo ko aba bakobwa bakeneye ubufasha bwo kurera abana babo. Ni yo ntego nyamukuru y’iki kigo.”

Abaje muri iki kigo batwite, bahabwa serivisi zose zihabwa ababyeyi batwite, ubundi bagafashwa gutegura kubyara ndetse bakanahabyarira, ubundi bagafashwa kurera abana babo.

Elizabeth akomeza gira ati “Icya mbere tuba twifuza ni uko aba bakobwa bahabwa uburezi kuko batarize ntibashobora kuzarera abana babo kandi ntibazaguma muri iki kigo.”

Iki kigo gifite ishuri ribanza, aho abatewe inda bakiri mu mashuri abanza, bakomerezamo, kikanagira iryisumbuye na ryo ryigamo abageze muri iki cyiciro.

Biga batwite ariko bakumva bishimye
Biga batwite abandi bari kumwe n’abana babyaye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 19 =

Previous Post

Ijambo Perezida wa Sena y’u Rwanda yavugiye i Burundi bikavugwa ko bwafunguye imipaka nyuma y’icyumweru

Next Post

Kinshasa: Umukwabu wakangaranyije benshi wafatiwemo amabandi 200

Related Posts

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye...

IZIHERUKA

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kinshasa: Umukwabu wakangaranyije benshi wafatiwemo amabandi 200

Kinshasa: Umukwabu wakangaranyije benshi wafatiwemo amabandi 200

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.