Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habonetse umurambo w’Umupolisi wo mu Rwanda ku muhanda

radiotv10by radiotv10
12/05/2023
in MU RWANDA
0
Habonetse umurambo w’Umupolisi wo mu Rwanda ku muhanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umurambo w’uwari Umupolizi muri Polisi y’u Rwanda, wabonetse ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza muri Bugarama, aho wabonetse mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza mu Murenge wa Bugarama muri aka Karere ka Rusizi.

Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo wavuze ko nyakwigendera yitabye Imana atari ari mu kazi ko gucunga umutekano yari asanzwe akora.

Yagize ati “Yitwa PC Sibomana Simeon, umurambo we wabonetse mu gitondo kare mu Murenge wa Rwimbogo.”

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko nyuma yuko habonetse uyu murambo, inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera wari umwe mu Bapolisi b’u Rwanda, ashobora kuba yishwe n’abantu bataramenyekana, aho inzego zatangiye iperereza rishoboza kuzabagaragaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 1 =

Previous Post

Mu mvura itava ku butaka Perezida Kagame yagiye guhumuriza abashegeshwe n’ibiza

Next Post

Mu butumwa bukomeye EAC yasubije Tshisekedi uherutse kwikoma ingabo zayo

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu butumwa bukomeye EAC yasubije Tshisekedi uherutse kwikoma ingabo zayo

Mu butumwa bukomeye EAC yasubije Tshisekedi uherutse kwikoma ingabo zayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.