• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafashwe icyemezo cya mbere cy’Urukiko ku Mupadiri ukekwaho gusambanyiriza umunyeshuri mu biro bye

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gatulika yahagaritse Padiri ukurikiranyweho gusambanyiriza abana batatu mu Kiliziya
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaseridoti uyobora ishuri ryisumbuye ryo mu Karere ka Kirehe, ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umunyeshuri wiga muri iri shuri ayobora, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Padiri Katabogama Phocas uyobora ishuri rya Lycée de Rusumo, yatawe muri muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 09 Uwakira 2024, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15, bivugwa ko yamusambanyije ubwo yamuhamagaraga mu biro bye, akamusambanyirizamo.

Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye mu rubanza rwo ku ifunga ry’agateganyo, bwasabye Umucamanza gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uregwa kugira ngo hakomeze iperereza.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko impamvu bushingiraho busaba ko uregwa akurikiranwa afunze, bwavugaga ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze, bigize impamvu zikomeye zituma uregwa, akekwaho ko yakoze iki cyaha.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye rwasomye icyemezo, rutegeka ko uregwa akurikiranwa afunze, kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko hagikomeje iperereza, bityo ko kuba uregwa yakurikiranwa afunze, ari bwo buryo bwonyine bwatuma ataribangamira, kandi akajya abonekera igihe cyose akenerewe mu gukora iryo perereza no mu mabazwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 6 =

Previous Post

Si ubwa mbere ahanwe- Polisi yasobanuye birambuye iby’ifungwa rya Miss Muheto

Next Post

Hamenyekanye igihe Miss Muheto azagerezwa imbere y’Urukiko

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

Hamenyekanye igihe Miss Muheto azagerezwa imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.