• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafashwe icyemezo gitesha agaciro umwanzuro wari wafashwe wo guhagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

radiotv10by radiotv10
06/05/2026
in MU RWANDA
0
Hafashwe icyemezo gitesha agaciro umwanzuro wari wafashwe wo guhagarika iperereza kuri Agathe Kanziga
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko mu Bufaransa rwemeje ko iperereza kuri Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda, ku ruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rikomeza; bitesha agaciro umwanzuro wari wafashwe umwaka ushize.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi 2026 nk’uko amakuru aturuka mu Bufaransa abyemeza.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2025, Abacamanza b’urwego rw’Iperereza bari bafashe icyemezo ko iperereza rikorwa kuri Agathe Kanziga, rihagarara.

Ubwo hafatwaga iki cyemezo, aba Bacamanza bavugaga ko habuze ibimenyetso bihagije byerekana ko uyu wari umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa, ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba, ryavugaga ko hari ibimenyetso n’ubuhamya byirangagijwe na bariya Bacamanza.

Me Gisagara uri mu banyamategeko bakurikiranira hafi imanza z’abakekwaho Jenoside baburanishwa n’inkiko z’i Burayi mu Bufaransa, mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko Agathe Kanziga agomba kuburanishwa ku ruhare yagize, aho yanditse ko Urukiko rwemeje ko iperereza rikomeza kuri Agathe Kanziga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Next Post

Eng.-Agriculture earned Rwanda Rwf13 billion in just five days

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Eng.-Agriculture earned Rwanda Rwf13 billion in just five days

Eng.-Agriculture earned Rwanda Rwf13 billion in just five days

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.