Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hafashwe icyemezo gitunguranye nyuma yuko umuhanzi ukomeye atamaje abari bamutumiye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/12/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hafashwe icyemezo gitunguranye nyuma yuko umuhanzi ukomeye atamaje abari bamutumiye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umuhanzi ukomeye ku Isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Travis Montorius Greene atangaje ko atakitabiriye igitaramo yatumiwemo mu Rwanda no muri Uganda kubera iburabunyangamugayo bw’ababiteguye, abari bateguye icyo mu Rwanda bahise bagisubika kibura umunsi umunsi umwe ngo kibe.

Ni igitaramo kiswe Kigali Praise Fest 2022 cyagombaga kuba tariki 08 Ukuboza 2022 ndetse abari kuzakitabira bakaba bari baratangiye kugura amatike.

Mu buryo butunguranye mu ijoro ryacyeye, uyu muhanzi w’ikirangirire mu ndirimbo zaririmbiwe uwiteka Travis Montorius Greene yanyujije ubutumwa kuri Instagram, yisegura ku bari bategerezanyije amatsiko iki gitaramo cye.

Yavuze ko hari impamvu irenze imyumvire ye kuko yatengushywe n’abateguye ibi bitaramo mu Rwanda no muri Uganda.

Ati “Abateguye igitaramo ntibigizeye batugurira amatike y’indege kugira ngo tuze mu Gihugu cyanyu. Turi muri Afurika twariho dushaka kuza kuramya Imana hamwe namwe muri iki cyumweru. Hashize igihe itsinda ryanjye riri guhangana no gukemura iki kibazo cy’ubunyamwuga bucye nanjye ndasengezera abateguye igitaramo ngo nibura babasubize amafaranga y’amatike yanyu.”

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, abateguye iki gitaramo cyo mu Rwanda, bahise na bo bashyira hanze itangazo ryo kugisubika.

Komapnyi ya RG-Consult Inc yavuze ko itorero rya ELOAH RISE MINISTRIES ryo muri Uganda ari ryo ryari riri mu bikorwa byo gutumira uyu muhanzi ariko ko batabashije kuzuza amasezerano bari bagiranye.

Iri tangazo rya RG-Consult Inc rikomeza rigira riti “Gusa nubwo bimeze gutyo turi kuganira n’umuhanzi kugira ngo hazatangazwe indi tariki iki gitaramo cyaberaho kandi bizatangazwa wenda ikindi gihe umwaka utaha.”

Iri tangazo rikomeza iyi komanyi yisegura ku bagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, ikavuga ko ihita ihagarika ibikorwa byo kugurisha amatike.

Yanasabye kandi abaguze amatike ko kuva kuva ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, bazagana ibiro by’abayagurishije kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 12 =

Previous Post

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Next Post

Amafaranga y’insimburamubyizi yateje sakwesakwe ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amafaranga y’insimburamubyizi yateje sakwesakwe ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi

Amafaranga y’insimburamubyizi yateje sakwesakwe ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.