Hafashwe icyemezo kuri gatanya y’umuhanzi Safi na Judith uvugwa mu rundi rukundo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba wari umaze igihe atangaje ko yatandukanye na Niyozera Judith, mu buryo bwabo, gatanya yabo yamaze kwemezwa mu buryo bw’amategeko.

Imyaka yari igiye kuba ibiri Safi Madiba atangaje ko we n’umugore we Judith batandakunaye burundu, kuko yabivuze muri Kanama 2020.

Izindi Nkuru

Judith na we yanyuzagamo agasa nk’ubyemeza ariko ntakunde kugira byinshi abivugaho. Mu gihe bari bataratandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko mu kwezi k’Ukwakira 2017, byabaye ngombwa ko gatanya yabo biyambazamo inkiko, ndetse ubu amakuru ahari, aremeza ko inzego zibishinzwe zamaze kwemeza itandukana ryabo.

Aya makuru yanemejwe n’umunyamategeko wunganira Judith akaba ari Me Bayisabe Irene, wabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata, ati Kuva uyu munsi, bombi batandukanye mu buryo bwemewe namategeko. Buri wese yemerewe gushaka umugore cyangwa umugabo.

Ibi bibaye mu gihe bivugwa ko Niyonizera Judith ari mu rukundo n’umusore udakomoka mu Rwanda, bivugwa ko ubu ari no mu Rwanda, aho yaje gusura umukunzi we no kugira ngo amwereke inshuti n’abavandimwe.

Hari n’amakuru avuga ko aba bombi banitegura gukora imihango yo kubana nk’umugore n’umugabo, ku buryo iyi gatanya yahawe Judith, izatuma bemererwa gusezerana.

Urukundo rwa Safi na Judith rwaravuzwe cyane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru