Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/11/2024
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abari barwaye indwara ya Marburg mu Rwanda, bose bakize, ku buryo kugeza ubu nta murwayi n’umwe ufite ubwandu bw’iyi ndwara yari imaze guhitana abantu 15 kuva yagera muri iki Gihugu.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko nta murwayi n’umwe ugifite ubwandu bwa Marburg.

Imibare yaherukaga gutangazwa, yagaragazaga ko hasigaye abarwayi babiri, ariko mu butumwa buherekeje iyi yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, MINISANTE yagize iti “Abari barwaye bose barakize.”

Gusa Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ntakwirara, igira iti “Ingamba zo kwirinda no guhashya icyorezo zirakomeje.”

Iyi mibare yatanjwe, igaragaza ko abamaze gusanganwa iyi ndwara bose kuva yagera mu Rwanda, ari 66 ariko kuri uyu wa Gatanu ikaba nta n’umwe wayisanganywe, ahari hafashwe ibipimo 1 390, mu gihe ibipimo byose byafashwe ari 7 408.

Ni mu gihe abahatinywe na Marburg kuva yagera mu Rwanda ari 15, naho abakize bakaba ari 51 barimo babiri (2) bakize kuri uyu wa Gatanu.

Igikorwa cyo gukingira na byo byarakomeje, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 1 710 barimo 81 bakingiwe kuri uyu wa Gatanu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + nineteen =

Previous Post

Hagaragajwe intandaro y’akarengane kajya kavugwa ku bagomba kwimurwa ahajya ibikorwa remezo

Next Post

Ibyo ‘Fatakumavuta’ yavugiye mu Rukiko ku munyamakuru mugenzi we byafashe indi ntera

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo ‘Fatakumavuta’ yavugiye mu Rukiko ku munyamakuru mugenzi we byafashe indi ntera

Ibyo 'Fatakumavuta' yavugiye mu Rukiko ku munyamakuru mugenzi we byafashe indi ntera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.