Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibyo ‘Fatakumavuta’ yavugiye mu Rukiko ku munyamakuru mugenzi we byafashe indi ntera

radiotv10by radiotv10
09/11/2024
in IMYIDAGADURO
0
Ibyo ‘Fatakumavuta’ yavugiye mu Rukiko ku munyamakuru mugenzi we byafashe indi ntera
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru David Bayingana yamaganye ibyo aherutse gutangazwaho na mugenzi we Sengabo Jean Bosco mu Rukiko alias Fatakumavuta, by’amagambo yumvikanamo irondabwoko yavuze ko yavuzwe n’uyu munyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, avuga ko atigeze abitangaza, agaragaza ko na we ashobora kwiyambaza inkiko.

Fatakumavuta wamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi mu 30, ubwo yaburanishwaga ku ifunga n’ifungurwa, yavuze amagambo avuga ko yavuzwe na David Bayingana, yumvikanamo ingengabitekerezo y’irondobwoko.

Mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex, nyuma baza kwiyunga bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo TV, gusa nyuma agatungurwa yumvise ko uwo bari bariyunze ari mu bamutangiye ikirego.

Fatakumavuta yagaragaje ko umuhanzi Safi Madia yagerageje kubunga ariko biza kuzambywa na David Bayingana.

Uyu munyamakuru kandi yavuze ko yakoze inkuru itarishimiwe n’uyu mugabo agashaka kumwirukanisha aho yakoraga ariko bikamunanira.

Yavuze ko nyuma y’aho, Safi Madiba yagerageje kubunga ndetse batera intambwe ya mbere ariko “David Bayingana abyivangamo abwira Muyoboke kutazigera yiyunga n’imbwa y’Umuhutu.”

David Bayingana akimara kumenya ko izina rye ryagarutsweho mu Rukiko, yamaganiye kure ibi yavuzweho n’umunyamakuru mugenzi we mu Rukiko.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Bayingana yagize ati “Nyuma yo kubona ibyo Bwana Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yantangajeho ubwo yireguraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 05 Ugushyingo 2024. Ndamenyesha abo byagezeho bose ko: Natunguwe kandi mbabazwa cyane n’ibyo binyoma bye byangiza uwo ndi we Bwana Sengabo Jean Bosco yantangajeho mu rukiko.”

Yakomeje agira ati “Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe, nize, nta na hamwe mpurira n’ivangura iryo ari ryo ryose, nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose, irondakoko aho riva rikagera. Ndi Umunyarwanda biteye Ishema, ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremrwamuntu ku Isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.”

Yasoje agira ati “Njye n’abanyamategeko turimo gusesengura ibyamvuzweho. Bitari kera, mu gihe gikwiye, turisunga ubutabera, habeho uburyozwe bw’icyo gisebo nashyizweho binyuze muri ibyo binyoma bidafite ishingiro byamvuzweho.”

Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.

Umunyamakuru David Bayingana avuga ko yubaha ikiremwamuntu uko kiri kose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − fourteen =

Previous Post

Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda

Next Post

Abapolisi 154 barimo barindwi ba ‘Commissioner’ n’uwigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

by radiotv10
09/11/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze...

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

IZIHERUKA

Ifungwa ry’abajenerali mu gisirikare cya Congo ryafashe indi ntera: Hafunzwe abandi barimo uzwi cyane
AMAHANGA

Ifungwa ry’abajenerali mu gisirikare cya Congo ryafashe indi ntera: Hafunzwe abandi barimo uzwi cyane

by radiotv10
11/11/2025
0

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi 154 barimo barindwi ba ‘Commissioner’ n’uwigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe

Abapolisi 154 barimo barindwi ba ‘Commissioner’ n’uwigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ifungwa ry’abajenerali mu gisirikare cya Congo ryafashe indi ntera: Hafunzwe abandi barimo uzwi cyane

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.