Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe ibyaha bibiri biri ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda n’icyiciro kibyiganjemo

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hagaragajwe ibyaha bibiri biri ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda n’icyiciro kibyiganjemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, yagaragaje ko icyaha cy’ubujura n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bikomeje kwiyongera, kuko uko ari bibiri gusa birengeje 50 y’ibyaha byose bikorwa, anavuga ko bikunze gufatirwamo urubyiruko, anavuga icyo isesengura rigaragaza ku mpamvu y’ikorwa ryabyo.

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023 ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2023-2024.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego ko umwaka ushize w’Ubucamanza wa 2022-2023, buzazamura ikigero cy’amadosiye bukora avuye mu Bugenzacyaha, akagera kuri 94%.

Avuga ko nubwo amadosiye yagiye yiyongera ariko “Kuri icyo gipimo twakirengejeho, ahubwo dukora ibigeze kuri 99,6%.”

Yavuze kandi ko Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kugabanya amadosiye buregera Inkiko, kugira ngo bwimakaze inzira zo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubundi buryo buteganywa n’amategeko, nk’uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha buzwi nka ‘Plea Burgaining’, ubuhuza ‘mediation’ ndetse no guca ihazabu.

Kuri ubu buryo, Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego ko 50% y’amadosiye aregerwa Ubushinjacyaha, yakemuka hatabayeho kuregera inkiko.

Ati “Uyu muhigo twawugezeho, aho 51% y’amadosiye yagarukiye mu Bushinjacyaha ataregewe Inkiko.”

Nanone kandi Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kugabanya umubare w’abantu baregerwa inkiko bafunze, aho bwifuzaga ko 60% y’amadosiye bwakira, bazajya bakurikiranwa badafunze.

Ati “Tukaba twarabigezeho ku kigero cya 48%. Bivuze ko amadosiye yarimo abafunze bageze kuri 48% twabafunguye kugira ngo bakurikiranwe badafunze.”

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko hari n’ibyaha bikomeje kwiyongera, ku buryo hakenewe ingamba zo kubirwanya, zigomba guhurirwaho n’inzego zinyuranye.

Icyaha cy’ubujura n’icyaha cyo gukubita no gukomereza ku bushake, “aho ibi byaha bibiri gusa byihariye 59,3% y’ibyaha bikorwa muri rusange.”

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko mu isesengura ryakozwe, byagaragaye ko abakora ibi byaha, akenshi biba bifitanye isano n’ubusinzi.

Ati “Abenshi mu rubyiruko rukurikiranwaho icyaha cy’ubujura, ahanini biterwa no gushaka amafaranga yo kwishora mu nzoga no mu biyobyabwenge. Iyo bamaze gusinda ni byo bikunze kuvamo ayo makimbirane muri urwo rubyiruko, barwana bikavamo icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.”

Avuga kandi mu mikorere y’ibyaha muri rusange, 72,8% y’ababikora, bari mu kigero cy’imyaka itarenze 30 y’amavuko. Ati “Tuzakomeza gukorana n’izindi nzego mu kunoza ingamba zitandukanye uru rubyiruko ruve muri ibi byaha.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 2 =

Previous Post

Kigali: Harakekwa ahavuye Litiro 1.000 za Mazutu zafatiwe mu mukwabu

Next Post

Soudan: Imibare iteye inkeke y’abamaze kugwa mu ntambara ikomeje kuraswamo ibisasu biremereye

Related Posts

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli...

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Imodoka nini yari ipakiye amakara yifashishwa mu gutunganya sima yari ivanye mu Gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

by radiotv10
07/01/2026
0

Umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu...

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Soudan: Imibare iteye inkeke y’abamaze kugwa mu ntambara ikomeje kuraswamo ibisasu biremereye

Soudan: Imibare iteye inkeke y’abamaze kugwa mu ntambara ikomeje kuraswamo ibisasu biremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.