Hagaragajwe icyatsikije ifaranga ry’u Rwanda rigata agaciro bitigeze bibaho mu myaka 20

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko umusaruro mucye w’ubuhinzi uri mu byatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku rugero rwa rusaga 8%, kuko hari n’ibiribwa byari bisanzwe biboneka mu Rwanda byatumijwe mu mahanga.

Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku rugero rwa 8.8% bivuye kuri 6.05% byariho mu mpera z’umwaka wa 2022.

Izindi Nkuru

Iyi Banki kandi ivuga ko uku gukomeza guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ari ingaruka y’imitere y’ubucuruzi bw’u Rwanda.

Imibare igaragaza ko ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byiyongereyeho 18.5% mu gihe ibyoherejwe mu mahanga byiyongera kuri 11.2%.

Ibi bivuze ko u Rwanda rwatanze amafaranga menshi mu byatumijwe mu mahanga kuruta ayo mu byoherejwe mu mahanga, bituma icyuho mu bucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga kigera kuri 23.3% kivuye kuri 20.7% byo mu mwaka wa 2022.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko umusaruro mucye w’ubuhinzi uri mu byatumye ifaranga ry’u Rwanda rihura n’ibibazo bikomeye mu ku isoko.

Ati “N’ibiribwa na byo kubera ko ubuhinzi butagenze neza; twatumije ibiribwa byinshi hanze kuruta ibyo twari dusanzwe dutumiza. Ibyo byose byagize uruhare mu kongera amafaranga akenewe mu gutumiza ibintu hanze, bituma n’ayo dukura hanze atabasha guhaza; bituma igiciro kizamuka. Ni bwo bwa mbere mu myaka hafi makubyabiri tugize gutakaza agaciro kw’ifaranga irenga 10%. Ubu bimaze kurenga 12%.”

Gusa Banki y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda rufite ubwizigame bw’amadorali ashobora gukoreshwa mu mezi 4.4, ariko ngo ntirwakwihutira kuyarekura.

John Rwangombwaa ati “Ubwizigame bukoreshwa mu gihe habaye ikintu kidasanzwe gituma amafaranga yinjira asa n’aho yahagaze burundu, no gutumiza akenshi ugasanga ni ibintu by’ibanze bikenewe. Ni nka kwa kundi waryaga gatatu ku munsi mu gihe gisanzwe, mu bihe bidasanzwe urahagarika wenda bibe kabiri ku munsi. Ntabwo uhita ujya gufata mu kigega ibyo wari uzigamye kugira ngo ukomeze gatatu ku munsi. Ikigega kizaza ari uko byabuze burundu noneho ukeneye kurya rimwe ku munsi ngo ubeho.”

Hakorwa iki?

Mu rwego rwo gukura umusaruro w’ubuhinzi mu bishyira ifaranga ry’u Rwanda mu kaga; Senateri Laetitia Nyinawamwiza avuga ko ubuhinzi bwakagombye gushyirirwaho Banki ishinzwe iterambere ryabwo.

Ati “Cyera mwigeze kutubwira ko hatekerezwa kuzashyirwaho banki y’ubuhinzi. Ese biracyari mu nzozi zacu; cyangwa dukureyo amaso?”

Icyakora abanyapolitiki bo si ko babibona, bavuga ko icyo kitari ku meza y’ingingo zishobora kuzahura ubuhinzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze ati “Ntabwo icyihutirwa ari ukuvuga ngo dushyizeho izina banki y’ubuhinzi, tuyubatse ahantu. Ntabwo nakubwira ko Guverinoma izashyiraho banki kubera izina.”

Nubwo ifaranga ry’u Rwanda ritigeze ryoroherwa ku isoko; Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2023 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 7.7%. Serivisi n’inganda ni byo byagize uruhare runini muri iri zamuka, ariko ubuhinzi bwo bufitemo uruhare rwa 0.3%.

Gus banki Nkuru y’Igihugu ishimangira ko ifite icyizere ko uyu mwaka uzasiga ifaranga ry’u Rwanda ryongeye kwisubiza agaciro ku isoko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Rukundo Jean Népo says:

    Burya ifaranga Rita agaciro aruko ibyo dukura hanze biruta ibyo twoherezayo. Kdi Koko Niko bimeze kuko igihugu cyacu kiracyari munzira yiterambere, byumvikaneko ntibyinshi tugira byo kohereza hanze .
    Ikindi mutazi rero Kiri gutuma ifaranga Rita agaciro.
    Hari abantu hanze aha, bari kwishyuza service batanga bakishyuza mu madorari.
    Icyo se cyo mwari mukizi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru