Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe icyuho gikabije cy’umusaruro w’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/10/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe icyuho gikabije cy’umusaruro w’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko umusaruro mbumbe uturuka mu Bigo by’Ubwishingizi ungana na 2,1%, mu gihe igipimo cyawo ku rwego mpuzamahanga ku Isi ari 7%.

Iyi mibare igaragaza ko uruhare rw’Ibigo by’Ubwishingizi mu bukungu bw’u Rwanda, urimo icyuho cya 4,9% ugereranyije n’uko byifashe ku rwego mpuzamahanga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko kugira ngo iki cyuho kigabanuke, hakwiye kunozwa amategeko yo mu bwishingiza, hakabaho kuzamura ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’uru rwego kimwe no kuzamura imyumvire y’abaturage kwitabira serivisi z’ubwishingizi.

Ati “Turashaka kuzamura iki gipimo, ariko ntabwo ari ukuzamura igipimo gusa, igipimo kizamuka ari uko urwego rugeze ku bantu benshi rushoboye gufasha abantu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibintu bitazwi, ni ukunoza imikorere y’ibigo by’ubwishingizi, ni ukunoza amategeko abigenga, ni ukunoza kwigisha abantu cyane cyane kumenya ubwiza n’amakamaro ko kugira ubwishingizi.”

Ubusanzwe ibigo by’ubwishingizi byakira amafaranga aturutse muri servisi batanga, akajyanwa muri Banki Nkuru y’Igihugu, agakoreshwa mu kubaka ibikorwa bibyara inyungu.

Ba nyiri ibigo by’ubwishingizi bagaragaza ko hakenwe imbaraga mu kwigisha abaturage kwitabira servisi z’ubwishingizi uhereye ku binjiza amafaranga macye kugera ku miryango ikize mu rwego rwo kuzamura umusaruro mbumbe uturuka muri iki gice cy’ubwishingizi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitanga ubwishingizi ku bigo bitanga ubwishingizi (AfricaRE), Dr Corneille Karekezi avuga ko bagiye kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu bwishingizi kugira ngo byorohere abaturage.

Ati “Navuze ku bakozi bo mu rugo n’abandi bose bakora imirimo mito wasanga ntawe ubageraho, ubu hari ibintu byinshi bituma dufite icyizere harimo ikoranabuhanga, cyera byari bigoye gukusanya amafaranga y’ubwishingizi nubwo yaba ari macye ariko ubu biroroshye ukoresheje ikoranabuhanga ririho mu buryo bwo gukusanya amafaranga n’uburyo bwo kwishyura.”

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagana serivisi z’ubwishingizi bangana 27%, naho inyubako zubatse mu murwa mukuru wa Kigali, izigera mu 10% ni zo zifite ubwishingizi.

Abakora mu bigo by’ubwishingizi bavuga ko bafite ingamba

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + nineteen =

Previous Post

AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umusangiro w’Abanyacubahiro mu Bufaransa

Next Post

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.