Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko umusaruro mbumbe uturuka mu Bigo by’Ubwishingizi ungana na 2,1%, mu gihe igipimo cyawo ku rwego mpuzamahanga ku Isi ari 7%.
Iyi mibare igaragaza ko uruhare rw’Ibigo by’Ubwishingizi mu bukungu bw’u Rwanda, urimo icyuho cya 4,9% ugereranyije n’uko byifashe ku rwego mpuzamahanga.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko kugira ngo iki cyuho kigabanuke, hakwiye kunozwa amategeko yo mu bwishingiza, hakabaho kuzamura ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’uru rwego kimwe no kuzamura imyumvire y’abaturage kwitabira serivisi z’ubwishingizi.
Ati “Turashaka kuzamura iki gipimo, ariko ntabwo ari ukuzamura igipimo gusa, igipimo kizamuka ari uko urwego rugeze ku bantu benshi rushoboye gufasha abantu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibintu bitazwi, ni ukunoza imikorere y’ibigo by’ubwishingizi, ni ukunoza amategeko abigenga, ni ukunoza kwigisha abantu cyane cyane kumenya ubwiza n’amakamaro ko kugira ubwishingizi.”
Ubusanzwe ibigo by’ubwishingizi byakira amafaranga aturutse muri servisi batanga, akajyanwa muri Banki Nkuru y’Igihugu, agakoreshwa mu kubaka ibikorwa bibyara inyungu.
Ba nyiri ibigo by’ubwishingizi bagaragaza ko hakenwe imbaraga mu kwigisha abaturage kwitabira servisi z’ubwishingizi uhereye ku binjiza amafaranga macye kugera ku miryango ikize mu rwego rwo kuzamura umusaruro mbumbe uturuka muri iki gice cy’ubwishingizi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitanga ubwishingizi ku bigo bitanga ubwishingizi (AfricaRE), Dr Corneille Karekezi avuga ko bagiye kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu bwishingizi kugira ngo byorohere abaturage.
Ati “Navuze ku bakozi bo mu rugo n’abandi bose bakora imirimo mito wasanga ntawe ubageraho, ubu hari ibintu byinshi bituma dufite icyizere harimo ikoranabuhanga, cyera byari bigoye gukusanya amafaranga y’ubwishingizi nubwo yaba ari macye ariko ubu biroroshye ukoresheje ikoranabuhanga ririho mu buryo bwo gukusanya amafaranga n’uburyo bwo kwishyura.”
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagana serivisi z’ubwishingizi bangana 27%, naho inyubako zubatse mu murwa mukuru wa Kigali, izigera mu 10% ni zo zifite ubwishingizi.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10