Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho n’urwego rwagize izamuka rinini

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe igipimo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho n’urwego rwagize izamuka rinini
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri Miliyari 4 806 Frw uvuye kuri Miliyari 4 246 Frw wari uriho mu gihembwe nk’iki umwaka ushize. Ni ukuvuga ko ubukungu bw’Igihugu bwagize izamuka rya 8,1%.

Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, aho mu gihembwe cya gatatu iri zamuka ry’ubukungu rya 8,1%, rije risanga kandi mu gihembwe cya kabiri, harabayeho izamuka rya 9,8%, naho icya mbere kikaba cyarabayemo izamuka rya 9,7%.

Muri rusange izamuka ry’ubukungu ku bihembwe bitatu ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, habayeho izamuka rya 9,2%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, agaruka kuri iri zamuka rya rusange rya 9,2% mu bihembwe bitatu, yavuze ko ari igipimo gishimishoje kandi gitanga icyizere ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse ko n’umwaka utaha buzakomeza gushikama, ku buryo nta bantu bakwiye kugira impungenge ko bishobora guhinduka.

Yagize ati “Nta mpinduka turi kubona zidasanzwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakabaye buzaba bwiza mu 2025. Impuzandengo ihagaze kuri 9.2%, imibare ikomeje gutya, ubukungu bwazamuka ku kigero kiri hejuru 8% cyangwa 9%.”

NISR kandi yagaragaje ko umusaruro w’urwego rw’ubukungu wiyongereyeho 4%, uw’inganda uzamukaho 8% mu gihe umusaruro wa serivisi wo wazamutse ku 10%.

Iri zamuka ry’uruhare rw’ubuhinzi, nubwo ryabaye rito ugereranyije n’ibindi bihembwe dore ko mu gihembwe giheruka bwari bwazamutseho 7%, Minisitiri Murangwa, yavuze ko atari igipimo giteye impungenge.

Yagize ati “Umusaruro wa 4%, ntabwo tuba twageze ahantu habi, ni yo mpamvu ibiciro bitarazamuka cyane. Hari imyaka ubuhinzi butazamukaga, ariko 4% ikurikira 7%, ntabwo biramera nabi.”

Minisitiri kandi yamaze impungenge abakeka ko izamuka ridakabije ry’ibiciro ku masoko, ryaba riterwa no kuba idolari riri kuzamuka cyane ugereranyije n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, avuga ko bidafitanye isano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 3 =

Previous Post

Menya abakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi n’amakipe bakinira

Next Post

MTN Rwanda and UNICEF Rwanda Join Forces to Champion Children’s Rights and Well-Being

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda and UNICEF Rwanda Join Forces to Champion Children’s Rights and Well-Being

MTN Rwanda and UNICEF Rwanda Join Forces to Champion Children's Rights and Well-Being

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.