Hagaragajwe imibare mishya y’uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaruro mbumbe w’Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2023, wagize izamuka ryo ku gipimo cy’ 9,2%, aho wavuye kuri miliyari 3 021 Frw ukagera kuri Miliyari 3 901 Frw ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2022.

Byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, cyagaragaje ko urwego rwagize uruhare runini muri uyu musaruro mbumbe, ari urwa Serivisi, kuko rufitemo 44%.

Izindi Nkuru

Ubuhinzi busanzwe ari urwego rutunze benshi mu Banyarwanda, bwo bwagize uruhare rungana na 27%, naho urwego rw’inganda, rugira 22% mu musaruro mbumbe w’ubu bukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2023.

Nko mu buhinzi, habayeho izamuka rishimishije ry’umusaruro ku bihingwa ngengabukungu, aho wiyongereyeho 25%, gusa mu bihingwa ngandurarugo, ho habayeho igabanuka rya 3%, bitewe n’igabanuka ry’umusaruro wa bimwe mu bihingwa watewe n’ibibazo binyuranye birimo ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ku gihingwa ngengabukungu cya Kawa, habayeho izamuka rya 54% mu gihe ku musaruro w’icyayi na cyo kiri mu bikomeje kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi, habayeho izamuka rya 7%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yussuf Murangwa, agaruka kuri iri zamuka rya 9,02%, yavuze ko iri zamuka rigomba no kujyana n’imibereho y’Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ubushobozi bwo guhaha ku isoko.

Ati Iyo ubucuruzi bw’abantu badangaza bwazamutse biba bivuze ko Abanyarwanda bari kugura. Nk’uko mubibona, byazamutse 17%, ibi ni ibintu byiza cyane.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru