Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta, ndetse zimwe ziranagaragazwa, hanarebwa icyakorwa ngo zibonerwe umuti.
Kutabonera imfashanyigisho ku gihe, ubucucike mu mashuri ndetse n’abarimu bafite imyitwarire itari myiza; ni zimwe mu mbogamizi zituma amashuri adatsinda neza.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego z’uburezi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bya Leta, ibyigenga, abashinzwe uburezi, abafatanyabikorwa batandukanye n’abandi.
Nyuma y’uko hasohotse amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024-2025, byagaragaye ko hari amwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali atarabashije gutsinda ku manota fatizo asabwa, ni ukuvuga 50%. Mu rwego rwo kumenya impamvu y’iki kibazo, hakozwe isuzuma ngo harebwe icyabiteye.
Ibyavuye muri iryo suzuma byagaragaje ko amashuri yatsinzwe mu mwaka w’amashuri ushize yari yaratsinzwe no mu mwaka wabanje.
Niyongabo Eric, Umuhuzabikorwa w’uburezi mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Ikibabaje ni uko amashuri agera kuri 65 yatsinzwe, kandi n’umwaka wabanje yari yaratsinzwe, ni ukuvuga mu mwaka wa 2023-2024. Ubwo rero ni cyo cyatumye twibaza ngo ese kubera iki aya mashuri yatsinzwe inshuro ebyiri zikurikiranya, tukagira n’impungenge ko bishoboka ko byakongera no ubutaha. Ariko dufatiranye tukayafasha kugira ibyo ahindura, kandi dufite ikizere ko umwaka utaha azakora neza.”
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko bimwe mu bituma batabasha kugera ku ntego yo gutsinda neza harimo n’ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri.
Mathias Sindayigaya, uyobora ishuri rya G.S Mburabuturo, yagize ati “Hari ikintu gikomeye amashuri yigenga akora ayafashwa na Leta adakora, cyitwa kubaza abanyeshuri. Ikibitera ni ubwinshi bw’abanyeshuri bari mu cyumba cy’ishuri, bigatuma umwarimu agira impungenge zo kubaza abo bana inshuro nyinshi kuko atazashobora kubakosora.”
Naho umuyobozi w’ishuri rya Mai-Childhood Academy yagize ati “Nujya kureba ku mbuga zose zikoreshwa urasanga hari ibyo tutarabona. Hari imfashanyigisho zimwe na zimwe zitaraza, ukibaza uti ese zizaza ryari? Icyo na cyo ni indi mbogamizi, tukaba dusaba ko mwadufasha kugira ngo bikemuke.”
Imyitwarire itari myiza ya bamwe mu barimu na yo ni indi mpamvu yagaragajwe. Undi muyobozi w’ishuri yagize ati “Twebwe abo mu mashuri ya Leta dufite ibibazo byihariye, aho usanga tuba dufite abarimu bananiranye. Ugategereza ngo uwo muntu azaguhe umusaruro, ugaheba. Ahubwo ugasanga aragumura bagenzi be, ugasanga ikigo ntikigikora nk’ishuri ahubwo buri wese afite itegeko rye n’ibyo agenderaho.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye yibukije abayobora ibigo by’amashuri ko kugira ngo habashe gutangwa uburezi bufite ireme bagomba kubigiramo uruhare.
Yagize ati “Ubu turi muri phase ya quality, ni yo mpamvu mwumvise twatinze kubyo tugomba kunoza kugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi. Uburezi ni ugufatanya, nta muntu ushobora kubukora wenyine. Inzego uhereye kuri minisiteri kugera ku buyobozi bw’inzego zose tugomba gufatanya namwe mwese kugira ngo dukomeze guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Yavuze ko kandi uko ubushobozi buzagenda buboneka hazagenda hakemurwa n’ibindi bibazo. Ati “Hari ibizagenda bikorwa harimo n’ibijyanye no kubaka amashuri n’ibindi byinshi tuzagenda twongera uko ubushobozi buzagenda buboneka.”
Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hari amashuri 686, muri yo 119 ni aya Leta, 502 ni ayigenga, naho 65 afashwa na Leta.



Emelyne MBABAZI
RADIOTV10










