Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

radiotv10by radiotv10
13/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by’amashuri 20 byo mu Ntara y’Amajyepfo byatumye mu myaka itatu hagabanuka toni ibihumbi 625 z’imyuka ihumanya ikirere.

Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye gahunda yo kubungabunga ibidukikije nk’imwe mu nzira yo gutura aheza kandi buri wese afite amahirwe yo kubaho nta nkomyi.

Mu kubigeraho, u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka uhumanya ikirere, rukava ku kigero cya 79,9% rwariho muri 2018 rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangije uburyo bwo gushishikariza ibigo by’amashuri guteka bakoresheje Gaze nka bamwe mu bohereza imyuka myinshi biturutse ku buryo bakoresha.

Bateka Majyambere Jean d’Amour uyobora ishuri ryitiriwe Mutagatifu Bernadette, yavuze ko gukoresha Gaze byagabanyije amafaranga yasohorwaga n’ikigo mu kugura ibicanwa.

Yagize ati “Inkwi za Miliyoni twarazitekeshaga mu mezi atatu zikaba zirashize, ariko Gaze ngura Miliyoni ebyiri tuyicana mu mezi atandatu, ukabona rero ko ikiguzi dutanga mu bijyanye n’ibicanwa cyaragabanutse.”

Nyabyenda Silas uri mu bakozi batekera abanyeshuri, yavuze ko gutekesha Gaze byabarinze imvune bahuraga na zo, ndetse n’indwara z’amaso bitewe n’imyotsi.

Yagize ati “Mbere byaratugoraga iyo twabaga turi gusatura turimo dukoresha inkwi, amaso yari agiye kuzatwica kubera imyotsi, ikindi guteka dukoresheje Gaz byaturinze imvune ubu umuntu asigaye abasha kuruhuka, nta mvune tugihura na zo zo gusatura inkwi cyangwa kuzikorera.”

Songa Remy, Umukozi muri REMA, uyobora Umushinga Green Amayaga, avuga ko iyi nzira yo kuyobora gutekesha Gaze mu bigo by’amashuri, yagize uruhare rufatika mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yagize ati “Iyo abantu bagiye gutegurira abana ibyo kurya bakoresheje inkwi, batema ibiti kandi ibiti bidufasha ya myuka ihumanya ikirere ari na yo itera imihindagurikire y’ibihe mu kirere, iyo batemye igiti kiba gihagaritse wa mumaro wacyo wo kugabanya imyuka ihumanya. Rero mu buryo bwo guhagarika imihindagurikire y’ibihe izo Gas zarafashije cyane kuko zarinze ibiti gutemwa, maze ibyo biti bikomeza kufufasha mu gufata ya myuka ihumanya ikirere. Rero izo Gas zadufashije kugabanya toni ibihumbi 625 z’imyuka ihumanya ikirere.”

U Rwanda rwihaye intego ko kugeza muri 2030 ruzaba rwagabanyije imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ku gipimo cya 38% nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

Next Post

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.