Bamwe mu bivuriza mu Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, binubira serivisi mbi zihatangirwa byumwihariko gutinda kuvurwa, bakanagaragaza ko ikibitera ari umubare mucye w’abaganga utuma hari abatinda kwakirwa.
Ibi byatangajwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku Barwayi mu karere ka Rubavu, aho bamwe mu bivuriza muri ibi Bitaro bya Gisenyi bagarutse ku bibazo bafite birimo serivise zicumbagira.
Aba baturage bavuga ko nubwo abaganga bakorera muri ibi Bitaro bagerageza kubavura uko bashoboye, ariko hari abatinda kwakirwa kubera ikibazo cy’umubare muto w’abaganga.
Gatanazi ati “abaganga bakora uko bashoboye bakatuvura ariko baracyari bacye. Turasaba ko babongera kuko serivise iratinda bigatuma hari n’abashobora gutaha batavuwe.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oretse ashimangira na we yemera ko iki kibazo cy’umubare muto w’abaganga gihari. Yagize ati “Umubare w’abakozi dufite koko ntabwo ujyanye n’umubare w’abarwayi bagana Ibitaro.”
Gusa yizeza ko iki kibazo kigiye gukemuka, ati “Turashima intambwe yamaze guterwa mu gushyira abakozi mu myanya kuko kugeza uyu munsi umubare w’abakozi Ibitaro byari byemerewe tumaze kuwubona ndetse hari naho usanga turengejeho bacye.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rubavu, Mvejuru Simon Pierre we agaruka ku kibazo cy’ubuto bw’ibi Bitaro na cyo kigarukwaho n’abahivuziza, yavuze ko na byo biri gutekerezwaho kugira ngo bibonerwe umuti.
Yagize ati “Kubaka ibitaro biba bisaba inyubako n’ibikoresho biteye imbere, rero bisaba ko tubona abatekinisiye babasha kureba neza ahajya izo nyubako. Ubu rero aka kanya sinakubwira igihe.”
Avuga ko hakomeje gukorwa ubuvugizi mu nzego bireba zirimo Ministeri y’Ubuzima n’iy’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubaka ibi Bitaro.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10