Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe intandaro y’ikibazo kinubirwa n’abajya kwivuriza mu Bitaro bya Gisenyi

radiotv10by radiotv10
18/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe intandaro y’ikibazo kinubirwa n’abajya kwivuriza mu Bitaro bya Gisenyi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bivuriza mu Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, binubira serivisi mbi zihatangirwa byumwihariko gutinda kuvurwa, bakanagaragaza ko ikibitera ari umubare mucye w’abaganga utuma hari abatinda kwakirwa.

Ibi byatangajwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku Barwayi mu karere ka Rubavu, aho bamwe mu bivuriza muri ibi Bitaro bya Gisenyi bagarutse ku bibazo bafite birimo serivise zicumbagira.

Aba baturage bavuga ko nubwo abaganga bakorera muri ibi Bitaro bagerageza kubavura uko bashoboye, ariko hari abatinda kwakirwa kubera ikibazo cy’umubare muto w’abaganga.

Gatanazi ati “abaganga bakora uko bashoboye bakatuvura ariko baracyari bacye. Turasaba ko babongera kuko serivise iratinda bigatuma hari n’abashobora gutaha batavuwe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oretse ashimangira na we yemera ko iki kibazo cy’umubare muto w’abaganga gihari. Yagize ati “Umubare w’abakozi dufite koko ntabwo ujyanye n’umubare w’abarwayi bagana Ibitaro.”

Gusa yizeza ko iki kibazo kigiye gukemuka, ati “Turashima intambwe yamaze guterwa mu gushyira abakozi mu myanya kuko kugeza uyu munsi umubare w’abakozi Ibitaro byari byemerewe tumaze kuwubona ndetse hari naho usanga turengejeho bacye.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rubavu, Mvejuru Simon Pierre we agaruka ku kibazo cy’ubuto bw’ibi Bitaro na cyo kigarukwaho n’abahivuziza, yavuze ko na byo biri gutekerezwaho kugira ngo bibonerwe umuti.

Yagize ati “Kubaka ibitaro biba bisaba inyubako n’ibikoresho biteye imbere, rero bisaba ko tubona abatekinisiye babasha kureba neza ahajya izo nyubako. Ubu rero aka kanya sinakubwira igihe.”

Avuga ko hakomeje gukorwa ubuvugizi mu nzego bireba zirimo Ministeri y’Ubuzima n’iy’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubaka ibi Bitaro.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 10 =

Previous Post

July 1st 1962: Independence day?; March 17th, 2025: Agaciro day!

Next Post

Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye bavuga ko kuba ari yo yakira benshi hari imbogamizi bizana

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye bavuga ko kuba ari yo yakira benshi hari imbogamizi bizana

Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye bavuga ko kuba ari yo yakira benshi hari imbogamizi bizana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.