Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko kiri gusana no kwagura umuhanda wa Rubengera-Muhanga, aho ibikorwa byabyo bizakorwa mu byiciro bitatu, birimo icyamaze kurangira.
Umuhanda wa Muhanga-Karongi, wakunze kugarukwaho n’abawukoresha yaba abashoferi ndetse n’abagenzi, ko wangiritse bikabije.
Muri iki cyumweru, haherutse kurasirwa uwakekwagaho ubujura, wari uri gupakurura imifuka ya kawunga yari mu modoka yagendaga muri uyu muhanda, igenda gahoro kubera iyangirika ryawo.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi RTDA, cyavuze ko “Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri RDTA, iri gusana no kwagura umuhanda wa Rubendera-Muhanga mu byiciro bitatu.”
Icyiciro cya mbere ni igice cya Rubengera-Rambura kigizwe n’ibilometero 15,15, aho ibikorwa byo kugikora byararangiye 100%.
Icyiciro cya kabiri cy’igice cya Rambura-Nyange kigizwe n’ibilometero 22, cyo imirimo yo kucyagura no kugisana, ikaba igeze kuri 68,2%.
Naho icyiciro cya gatatu, kikaba ari igice cya Nyange-Muhanga gifite ibilometero 24, na cyo kikiri mu nzira zo gukorwa.
RTDA yakomeje ivuga ko hari inyungu nyinshi zitezwe mu gihe uyu muhanda wa Rubengera-Muhanga, mu gihe ibikorwa byo kuwusana no kuwagura bizaba bisoje.
Iti “Igihe hazaba huzuye umuhanda wo ku rwego rw’Igihugu wa Rubengera-Muhanga unahuza Intara y’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, witezweho kuzana inyungu mu kuzamura ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, kugabanya ikiguzi cy’urugendo, igihe cyo gutinda mu nzira, kongera imisoro.”
RTDA ivuga ko kandi bizagabanya amafaranga yatangwaga mu gukoresha imodoka zahangirikiraga, inatangaza ko uyu muhanda uzanagira uruhare mu kuzamura urwego rw’ubwikorezi, no kugira uruhare mu kugera ku ntego za gahunda za Guverinoma y’imyaka irindwi.
RADIOTV10