Korali iri mu zikunzwe mu Rwanda havuzwe uburyo butangaje yavutsemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kolari ya Patmos Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, iri mu zifite abakunzi benshi kubera indirimbo zayo zinogeye amatwi, byatangajwe ko yavutse ubwo abayishinze bahuriraga mu bukwe bw’uwo biganye, bakamuririmbira, bakumva bidakwiye kugarukira aho.

Iyi korali ya Patmos yashinzwe mu 1996, ishingwa n’abanyeshuri bari bariganye ahitwa i Lukanga mu ishuri ry’abadivantisiti ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Abo banyeshuri bongeye guhurira mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye mu bukwe bwa mugenzi wabo, baranamuririmbira, ariko bumva amajwi yabo ari guhuza.

Umuyobozi w’iyi korali Vincent Ngirarikiringo yagize ati “Bararirimbye bumva bigenze neza, bumvikana ko bakomeza iryo tsinda.”

Izina ry’iyi kolari rya Patmos, na ryo ryabonetse mu buryo butunguranye, kuko iri zina ryagombaga guhabwa Papeterie y’umwe muri bo, ariko akaza kuryita iyi kolari.

Vincent Ngirarikiringo “Umwe muri twe wari ufite umushinga wo gushinga business ya Papiterie yagombaga kuyita Patmos, bari gushaka izina Rusagara yababwiye ko arifite aribaha gutyo.”

Ubusanzwe Patmos ni ahantu Imana yahuriye na Yohana imuha ubutumwa bw’ibyahishuwe.

Mu rugendo rw’imyaka irenga 25 iyi korali imaze ishinzwe, haracyarimo umubare utari mucye w’abatangiranye na yo. Bagiye bakora ibitaramo byinshi ariko baheruka gukora igitamo mu mwaka wa 2016.

Aimable Niyonzima, umutoza wa Patmos agaruka ku mpamvu badaheruka gukora ibitaramo yagize ati “Ntabwo twahagaritse ibitaram, ahubwo tumaze iminsi mu myiteguro y’igitaramo twise The Highest Praise (kuramya ku rwego rwo hejuru) kizaba mu mpera z’uku kwezi ku wa 25 Ugushyingo muri Kigali Convention Center.”

Yavuze ko abazitabira iki gitaramo bashonje bahishiwe kuko bazaririmba mu buryo bwa Live, bakoresheje ibikoresho bigezweho bizi gutanga umuziki unogeye amatwi.

Vincent Ngirarikiringo yavuze uburyo iyi koloari yavutsemo
Umutoza wayo na we yagaragaje uburyo habonetse izina ryayo

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru