Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe ko hakiri urwijiji ku biganiro bivugwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hagaragajwe ko hakiri urwijiji ku biganiro bivugwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwavuze ko hakiri urujijo ku biganiro biherutse gutangazwa na Guverinoma ya Angola, buvuga ko uretse kuba bwaraboneye kuri Facebook ibijyanye n’ibi biganiro biteganyijwe hagati yabwo na Guverinoma ya DRC, ariko butarakira inyandiko y’ubutumire inyuze mu nzira zemewe, ndetse ko kugeza ubu ubutegetsi bwa Congo butarerura niba buzabyitabira.

Ni nyuma yuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, bishyize hanze itangazo bubinyujije kuri Paji ya Facebook ko Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço azatangiza ibiganiro by’imishyikirano hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23.

Ubu butumwa kandi bwakurikiwe n’ubundi buvuga ko ibi biganiro bizaba mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025, aho intumwa za Guverinoma ya DRC n’iza M23 zizahurira i Luanda muri Angola kugirana ibiganiro by’imishyikirano bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 nyuma y’amasaha macye ibi bitangajwe, Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, bwashyize hanze itangazo rigaragaza ibigomba gusobanuka.

Muri iri tangazo, AFC/M23 itangira ishimira umuhate wa Perezida wa Angola, João Lourenço, mu gukomeza gushyira imbaraga mu nzira zo gushaka icyazana amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Iri Huriro rikomeza rivuga ko “AFC/M23 yakiriye neza itangazo ryatanzwe Perezidansi ya Angola ryakurikiye inama yahuje Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, rirebana n’umuhate mu gufasha kugera ku biganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya DRC n’Umuryango wacu.”

Iri huriro rikomeza rivuga ko nk’uko ryakunze kubivuga “Nta muti wa gisirikare wakemura umuzi w’ibibazo bikomeje kugaragara muri DRC.”

Bavuga ko nubwo hatangajwe iby’ibi biganiro, ariko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa butahwemye kurahira bukirenga ko budateze kugirana ibiganiro na M23, ndetse ko n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu, Patrick Muyaya aherutse gushimangira uwo murongo wa Tshisekedi wagaragaje kenshi ko adateze kuganira n’uyu mutwe.

Ku bw’iyo mpamvu, AFC/M23 yagaragaje ingingo eshatu zikwiye kubanza gukiranurwa kugira ngo hasobanuke ibyerekeye ibi biganiro, aho iri Huriro ryasabye itsinda rya Angola rishinzwe ubwo buhuza, kugira icyo rivuga niba Tshisekedi yaremeye ko noneho afite ubushake mu biganiro bitaziguye n’iri Huriro.

Riti “Birakenewe kandi ko itsinda rishinzwe ubuhuza rimenyesha mu buryo bunyuze mu mucyo abarebwa n’ibi biganiro, ibijyanye na gahunda n’umurongo waryo, dore ko umuryango wacu kugeza ubu utarakira ubutumire bunyuze mu nzira zemewe uretse kuba ugendera ku itangazo ryanyujijwe kuri paji ya Facebook ya Perezidansi ya Angola.”

AFC/M23 kandi yasabye ko hanatangwa umucyo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemerejwe mu Nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki 08 Gashyantare 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − two =

Previous Post

MTN Rwanda records strong subscriber growth and a significant turnaround in profit in the last quarter of 2024

Next Post

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.