Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe ko hakiri urwijiji ku biganiro bivugwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hagaragajwe ko hakiri urwijiji ku biganiro bivugwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwavuze ko hakiri urujijo ku biganiro biherutse gutangazwa na Guverinoma ya Angola, buvuga ko uretse kuba bwaraboneye kuri Facebook ibijyanye n’ibi biganiro biteganyijwe hagati yabwo na Guverinoma ya DRC, ariko butarakira inyandiko y’ubutumire inyuze mu nzira zemewe, ndetse ko kugeza ubu ubutegetsi bwa Congo butarerura niba buzabyitabira.

Ni nyuma yuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, bishyize hanze itangazo bubinyujije kuri Paji ya Facebook ko Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço azatangiza ibiganiro by’imishyikirano hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23.

Ubu butumwa kandi bwakurikiwe n’ubundi buvuga ko ibi biganiro bizaba mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025, aho intumwa za Guverinoma ya DRC n’iza M23 zizahurira i Luanda muri Angola kugirana ibiganiro by’imishyikirano bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 nyuma y’amasaha macye ibi bitangajwe, Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, bwashyize hanze itangazo rigaragaza ibigomba gusobanuka.

Muri iri tangazo, AFC/M23 itangira ishimira umuhate wa Perezida wa Angola, João Lourenço, mu gukomeza gushyira imbaraga mu nzira zo gushaka icyazana amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Iri Huriro rikomeza rivuga ko “AFC/M23 yakiriye neza itangazo ryatanzwe Perezidansi ya Angola ryakurikiye inama yahuje Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, rirebana n’umuhate mu gufasha kugera ku biganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya DRC n’Umuryango wacu.”

Iri huriro rikomeza rivuga ko nk’uko ryakunze kubivuga “Nta muti wa gisirikare wakemura umuzi w’ibibazo bikomeje kugaragara muri DRC.”

Bavuga ko nubwo hatangajwe iby’ibi biganiro, ariko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa butahwemye kurahira bukirenga ko budateze kugirana ibiganiro na M23, ndetse ko n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu, Patrick Muyaya aherutse gushimangira uwo murongo wa Tshisekedi wagaragaje kenshi ko adateze kuganira n’uyu mutwe.

Ku bw’iyo mpamvu, AFC/M23 yagaragaje ingingo eshatu zikwiye kubanza gukiranurwa kugira ngo hasobanuke ibyerekeye ibi biganiro, aho iri Huriro ryasabye itsinda rya Angola rishinzwe ubwo buhuza, kugira icyo rivuga niba Tshisekedi yaremeye ko noneho afite ubushake mu biganiro bitaziguye n’iri Huriro.

Riti “Birakenewe kandi ko itsinda rishinzwe ubuhuza rimenyesha mu buryo bunyuze mu mucyo abarebwa n’ibi biganiro, ibijyanye na gahunda n’umurongo waryo, dore ko umuryango wacu kugeza ubu utarakira ubutumire bunyuze mu nzira zemewe uretse kuba ugendera ku itangazo ryanyujijwe kuri paji ya Facebook ya Perezidansi ya Angola.”

AFC/M23 kandi yasabye ko hanatangwa umucyo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemerejwe mu Nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki 08 Gashyantare 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − three =

Previous Post

MTN Rwanda records strong subscriber growth and a significant turnaround in profit in the last quarter of 2024

Next Post

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

Related Posts

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Amahanga yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwigarurira Intara ya Gaza nubwo iki Gihugu kivuga ko ari byo byonyine...

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

by radiotv10
11/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana...

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutegetsi bwa Mali buri mu maboko y’igisirikare, bwataye muri yombi abasirikare benshi barimo Abajenerali bakekwaho umugambi wo gushaka kubuhirika. Aba...

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

by radiotv10
11/08/2025
0

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera barimo Anas Al Sharif wigeze guterwa ubwoba na Israel imushija gukorana n’umutwe wa Hamas, bahitanywe...

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubwo hashyingurwaga abayobozi babiri barimo uwari Minisitiri w’Ibidukikije muri Ghana baherutse guhitanwa n’impanuka ya kajugujugu, Perezida w’iki Gihugu yavuze ko...

IZIHERUKA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga
AMAHANGA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

11/08/2025
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

11/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

11/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.