Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwavuze ko hakiri urujijo ku biganiro biherutse gutangazwa na Guverinoma ya Angola, buvuga ko uretse kuba bwaraboneye kuri Facebook ibijyanye n’ibi biganiro biteganyijwe hagati yabwo na Guverinoma ya DRC, ariko butarakira inyandiko y’ubutumire inyuze mu nzira zemewe, ndetse ko kugeza ubu ubutegetsi bwa Congo butarerura niba buzabyitabira.
Ni nyuma yuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, bishyize hanze itangazo bubinyujije kuri Paji ya Facebook ko Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço azatangiza ibiganiro by’imishyikirano hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23.
Ubu butumwa kandi bwakurikiwe n’ubundi buvuga ko ibi biganiro bizaba mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025, aho intumwa za Guverinoma ya DRC n’iza M23 zizahurira i Luanda muri Angola kugirana ibiganiro by’imishyikirano bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 nyuma y’amasaha macye ibi bitangajwe, Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, bwashyize hanze itangazo rigaragaza ibigomba gusobanuka.
Muri iri tangazo, AFC/M23 itangira ishimira umuhate wa Perezida wa Angola, João Lourenço, mu gukomeza gushyira imbaraga mu nzira zo gushaka icyazana amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Iri Huriro rikomeza rivuga ko “AFC/M23 yakiriye neza itangazo ryatanzwe Perezidansi ya Angola ryakurikiye inama yahuje Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, rirebana n’umuhate mu gufasha kugera ku biganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya DRC n’Umuryango wacu.”
Iri huriro rikomeza rivuga ko nk’uko ryakunze kubivuga “Nta muti wa gisirikare wakemura umuzi w’ibibazo bikomeje kugaragara muri DRC.”
Bavuga ko nubwo hatangajwe iby’ibi biganiro, ariko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa butahwemye kurahira bukirenga ko budateze kugirana ibiganiro na M23, ndetse ko n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki Gihugu, Patrick Muyaya aherutse gushimangira uwo murongo wa Tshisekedi wagaragaje kenshi ko adateze kuganira n’uyu mutwe.
Ku bw’iyo mpamvu, AFC/M23 yagaragaje ingingo eshatu zikwiye kubanza gukiranurwa kugira ngo hasobanuke ibyerekeye ibi biganiro, aho iri Huriro ryasabye itsinda rya Angola rishinzwe ubwo buhuza, kugira icyo rivuga niba Tshisekedi yaremeye ko noneho afite ubushake mu biganiro bitaziguye n’iri Huriro.
Riti “Birakenewe kandi ko itsinda rishinzwe ubuhuza rimenyesha mu buryo bunyuze mu mucyo abarebwa n’ibi biganiro, ibijyanye na gahunda n’umurongo waryo, dore ko umuryango wacu kugeza ubu utarakira ubutumire bunyuze mu nzira zemewe uretse kuba ugendera ku itangazo ryanyujijwe kuri paji ya Facebook ya Perezidansi ya Angola.”
AFC/M23 kandi yasabye ko hanatangwa umucyo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemerejwe mu Nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki 08 Gashyantare 2025.
RADIOTV10