Muri iki gihe ubuhinzi bwugarijwe n’imihindagurikire y’ikirere, bigatuma ibiribwa bibura ku isoko, ndetse n’ibiciro byabyo bigatumbagira. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga, kivuga ko kiri gushaka uburyo bahangana n’iki kibazo binyuze mu bushakashatsi.
Inzego za leta zishinzwe ubukungu zisubiramo kenshi ko izamuka ry’ibiciro ku isoko biterwa n’uko umusaruro wabaye muke.
Hari n’ubwo bavuga ko igisubizo ari ukugabanya ibyo abaturage bagura, ariko byagera ku biribwa; bikaba itegeko ryo kubigura ku giciro cyose byaba bigezeho.
Abanyabukungu bavuga ko umusaruro w’ubuhinzi wakubiswe hasi n’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere. Bagashimangira ko bisaba igishoro mu bushakashatsi bushobora kuramira ubuhinzi buhanga n’imihindagurikire y’ikirere.
Dr. Eugene Mutimura uyobora ikigo gishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga, avuga ko iyi ngingo iri mu byo bagomba gushyira imbere.
Ati “Ni kimwe mu bintu bitandatu Igihugu cyacu cyahisemo ngo biterwe inkunga nk’ibikorwa by’ubushakashatsi. Hari imishinga ku rwego rw’Igihugu dutera inkunga hafi 115 yibanda ku minshinga yo guteza imbere ubuhinzi kwihaza mu mirire. Ibyo ni byo turi kwibandaho dushingiye ko ibyo ari ibibazo tuzi ko Igihugu cyacu gihura na byo.”
Uru rwego rwa leta ruvuga ko hakenewe imishinga myinshi igamije gushaka igisubizo cy’iki kibazo cyugarije ubuhinzi.
Icyakora abo ku Mugabane wa Afurika bo bavuga ko bizeye ko urubyiruko ruzashyira imbere gushaka igisubizo cyo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10