Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko uturere twa Gisagara, Nyamagabe na Kamonyi turi ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byagarutsweho mu nama yiga ku kibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu Ntara y’Amajyepfo, yahurije hamwe inzego zitandukanye, aho hagaragajwe ko iki kibazo ari kimwe mu bihangayikishije.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO akaba n’Umugenzuzi, Murwanashyaka Evariste, avuga ko bakoze ubushakashatsi bagasanga ikibazo cy’imyumvire ari cyo gitiza umurindi ikibazo cy’igwingira mu bana bato.
Ati “Hari ababyeyi borora inkoko, bagaha abana amagi yamenetse cyangwa bakayajyana ku isoko. Abenshi bafite ibiryo, ariko ntibazi gutegurira abana indyo yuzuye.”
Abayobozi b’uturere twa Gisagara, Nyamagabe na Kamonyi na bo bemera ko iki kibazo gihari, bakavuga ko hari ingamba zatangiye gufatwa mu rwego rwo kugikumira no kugikemura burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bamaze kubarura imiryango ifite abana bafite ibibazo by’imirire mibi kugira ngo bashyirweho gahunda zihariye zo kuyitaho.
Ati “Twabaruye imiryango yose ifite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo tuyikurikirane kandi tuyiteho mu buryo bwihariye, ive mu bukene ku buryo igomba kubaho idakennye, kuko ibaye idakennye yava no mu mirire mibi.”
Ku ruhande rw’Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi wako, Dr. Nahayo Sylvère, yavuze ko ubuyobozi bwiyemeje gufatanya n’izindi nzego mu guhangana n’iki kibazo.
Yagize ati “Ni ikibazo dufite, ariko twiyemeje kugishyiramo imbaraga ku buryo imibare izagabanuka bigaragarira buri wese. Hari ingamba zashyizweho tuzazikomeza, ndetse dushyireho n’izindi dushyiramo imbaraga nyinshi zirenze izakoreshejwe mbere.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yibukije ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kitareba urwego rw’ubuzima gusa, ahubwo ko kigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu n’ejo hazaza hacyo.
Yagize ati “Kurwanya igwingira n’imirire mibi si inshingano y’umukozi ubishinzwe gusa, ahubwo ni inshingano ya buri muyobozi wese. Tugomba kubigira intego rusange.”
Yakomeje asaba uturere twagaragaje gusubira inyuma kwisuzuma no kwigira ku tundi twabashije kugabanya igwingira, kugira ngo na two tugere ku musaruro mwiza.
Imibare iheruka y’ibarura ku mibereho myiza y’abaturage igaragaza ko igwingira ryagabanutse ku rwego rw’igihugu, riva kuri 33% mu myaka ya 2015–2020 rigera kuri 27% mu 2020–2025. Icyakora, mu Ntara y’Amajyepfo haracyagaragara umubare munini w’abana bagwingiye, aho benshi muri bo ari abavutse ku bangavu batewe inda imburagihe.
Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10









