Itsinda ry’abashakashatsi riri gushakisha ubwato bwiswe ‘Bodelschwingh’ bwakoreshejwe n’Abadage mu ntambara ya mbere y’Isi yose, bakaburoha mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro; riri mu byishimo nyuma yo kubona ikimenyetso gitanga icyizere ko bamaze kubugeraho.
Iri tsinda rimaze icyumweru risubukuye ibikorwa byo gushakisha ubu bwato, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ni bwo ryabonye ikintu kinini kiri mu nda y’iki Kiyaga muri metero 18 z’ubujyakuzimu.
Amakuru atanga icyizere, yabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ubwo abasore babiri bari bavuye mu nda y’Ikiyaga babonye icyo kintu kinini.
Issa Patrick Muhayeyezu, umwe muri aba bibiye mu mazi babonye iki kintu, yagize ati “Ni bunini twagerageje gukuraho ibyondo nka metero twumva ni uruntu rw’urwuma.”
Mugenzi we bari kumwe, na we yagize ati “Ntabwo habona, hari umwijima. Twabonye ikintu kinini kiriho ibyondo byinshi tugenda tubikuraho dukoresheje intoki, dukomeza kumva ikintu kinini. Ni ikintu cy’umukara.”
Ni amakuru yashimishije abashakashatsi bari basigaye mu bwato hejuru, bafite ibikoresho kabuhariwe, bahise bakoma amashyi bigaragaza ko bishimiye aya makuru.
Ahagaragaye iki kintu bikekwa ko ari ubwo bwato, ni mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati, aho mu misozi yo ku nkombe y’Ikiyaga cya Kivu, hari hubatse inzu y’Abadage mu myaka yo mu 1914 ubwo habaga intambara ya mbere y’Isi yose.
Umukozi mu by’ubushakashatsi ku mateka y’ibisigaratongo mu Nteko y’Umuco, Ntagwabira Andre; avuga ko amakuru yatanzwe n’abari batuye muri ibi bice, ari yo yatumye iri tsinda rigizwe n’abo muri iyi Nteko ndetse n’abaturutse mu Budage no muri Brazil, ritangira gushakishiriza aha.
Avuga ko abasheshakanguhe batuye aha, babwiye iri tsinda ko mbere y’uko izo ngabo z’Abadage zibiza mu mazi ubu bwato, zabanje gutuma abaturage amabuye menshi.
Ati “Ariko ntawamenya ngo ‘ese ayo mabuye bari batumye abaturage ni ayo bakoresheje baburoha’, ku buryo babupakiramo ayo mabuye noneho bukananirwa, kuko bari abasirikare bashoboraga kubarasa bugapfumuka noneho bukava, amazi akazamuka akaba ari yo abwirohera.”
Nyuma y’uko hagaragaye ibitanga icyizere cy’ubu bwato Bodelschwingh, kuri uyu wa Gatatu, hakomeza ibikorwa by’ubu bushakashatsi, ahaza gukorwa igikorwa cyo kujya kuzana igice kimwe cy’iki kintu babonye, ubundi kikajyanwa gupimwa kugira byemezwe ko ari bwo.
Hazakurikiraho igikorwa cyo kubuzamura, aho biri gukorwa na kompanyi yitwa Under Water Services ari na yo iri gukora igikorwa cyo kwibira mu mazi.
Ntagwabira avuga ko ubu bwato buzaba ari ikimenyetso gifatika cy’amateka y’intambara ya mbere y’Isi yose kizaba kigaragaye mu Rwanda, ku buryo buzajyanwa muri imwe mu nzu ndangamurage y’u Rwanda.
Ati “Abanyarwanda na bo bayigizemo uruhare, ariko uretse kubyumva gutyo ni ibintu bidafatika, ubu bwato rero ni ikimenyetso gifatika kiba gisobanura ayo mateka.”
Kompanyi ya Under Water Services yo yemeza ko ubu bwato yamaze kububona, ivuga ko igisigaye ari uguhabwa uburenganzira bwo kuburamo, kandi ko ifite ibikoresho bihagije byo kubuzamura.
RADIOTV10