Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragaye igitanga icyizere mu gushakisha ubwato bwahishwe n’Abadage mu Rwanda mu myaka 110

radiotv10by radiotv10
21/02/2024
in MU RWANDA
0
Hagaragaye igitanga icyizere mu gushakisha ubwato bwahishwe n’Abadage mu Rwanda mu myaka 110
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’abashakashatsi riri gushakisha ubwato bwiswe ‘Bodelschwingh’ bwakoreshejwe n’Abadage mu ntambara ya mbere y’Isi yose, bakaburoha mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro; riri mu byishimo nyuma yo kubona ikimenyetso gitanga icyizere ko bamaze kubugeraho.

Iri tsinda rimaze icyumweru risubukuye ibikorwa byo gushakisha ubu bwato, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ni bwo ryabonye ikintu kinini kiri mu nda y’iki Kiyaga muri metero 18 z’ubujyakuzimu.

Amakuru atanga icyizere, yabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ubwo abasore babiri bari bavuye mu nda y’Ikiyaga babonye icyo kintu kinini.

Issa Patrick Muhayeyezu, umwe muri aba bibiye mu mazi babonye iki kintu, yagize ati “Ni bunini twagerageje gukuraho ibyondo nka metero twumva ni uruntu rw’urwuma.”

Mugenzi we bari kumwe, na we yagize ati “Ntabwo habona, hari umwijima. Twabonye ikintu kinini kiriho ibyondo byinshi tugenda tubikuraho dukoresheje intoki, dukomeza kumva ikintu kinini. Ni ikintu cy’umukara.”

Ni amakuru yashimishije abashakashatsi bari basigaye mu bwato hejuru, bafite ibikoresho kabuhariwe, bahise bakoma amashyi bigaragaza ko bishimiye aya makuru.

Ahagaragaye iki kintu bikekwa ko ari ubwo bwato, ni mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati, aho mu misozi yo ku nkombe y’Ikiyaga cya Kivu, hari hubatse inzu y’Abadage mu myaka yo mu 1914 ubwo habaga intambara ya mbere y’Isi yose.

Umukozi mu by’ubushakashatsi ku mateka y’ibisigaratongo mu Nteko y’Umuco, Ntagwabira Andre; avuga ko amakuru yatanzwe n’abari batuye muri ibi bice, ari yo yatumye iri tsinda rigizwe n’abo muri iyi Nteko ndetse n’abaturutse mu Budage no muri Brazil, ritangira gushakishiriza aha.

Avuga ko abasheshakanguhe batuye aha, babwiye iri tsinda ko mbere y’uko izo ngabo z’Abadage zibiza mu mazi ubu bwato, zabanje gutuma abaturage amabuye menshi.

Ati “Ariko ntawamenya ngo ‘ese ayo mabuye bari batumye abaturage ni ayo bakoresheje baburoha’, ku buryo babupakiramo ayo mabuye noneho bukananirwa, kuko bari abasirikare bashoboraga kubarasa bugapfumuka noneho bukava, amazi akazamuka akaba ari yo abwirohera.”

Nyuma y’uko hagaragaye ibitanga icyizere cy’ubu bwato Bodelschwingh, kuri uyu wa Gatatu, hakomeza ibikorwa by’ubu bushakashatsi, ahaza gukorwa igikorwa cyo kujya kuzana igice kimwe cy’iki kintu babonye, ubundi kikajyanwa gupimwa kugira byemezwe ko ari bwo.

Hazakurikiraho igikorwa cyo kubuzamura, aho biri gukorwa na kompanyi yitwa Under Water Services ari na yo iri gukora igikorwa cyo kwibira mu mazi.

Ntagwabira avuga ko ubu bwato buzaba ari ikimenyetso gifatika cy’amateka y’intambara ya mbere y’Isi yose kizaba kigaragaye mu Rwanda, ku buryo buzajyanwa muri imwe mu nzu ndangamurage y’u Rwanda.

Ati “Abanyarwanda na bo bayigizemo uruhare, ariko uretse kubyumva gutyo ni ibintu bidafatika, ubu bwato rero ni ikimenyetso gifatika kiba gisobanura ayo mateka.”

Kompanyi ya Under Water Services yo yemeza ko ubu bwato yamaze kububona, ivuga ko igisigaye ari uguhabwa uburenganzira bwo kuburamo, kandi ko ifite ibikoresho bihagije byo kubuzamura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 1 =

Previous Post

Ibyo wamenya ku bwegure bwa Minisitiri w’Intebe wa DRCongo buhita bujyana na Guverinoma yose

Next Post

Goma: Inzara yatangiye gukomanga kubera intambara ya M23 na FARDC

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Goma: Inzara yatangiye gukomanga kubera intambara ya M23 na FARDC

Goma: Inzara yatangiye gukomanga kubera intambara ya M23 na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.