Goma: Inzara yatangiye gukomanga kubera intambara ya M23 na FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatuye mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko intambara ihanganishije M23 na FARDC nikomeza, bashobora kugarizwa n’inzara idasanzwe.

Ni mu gihe imirwano imaze iminsi ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC n’impande zaje gushyigikira iki gisirikare cya Leta, iri kubera mu bice bikikije Umujyi wa Goma.

Izindi Nkuru

Bamwe mu batuye uyu mujyi, baravuga ko amapfa ashobora kubugariza mu gihe imirwano yakomeza, kuko inzira zo kubagezaho ibiribwa zitakiri nyabagendwa nk’uko bisanzwe.

Uwitwa Esperance Nyota usanzwe ari umucuruzi w’ibitoki mu mujyi wa Goma, aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yagize ati “Umujyi wa Goma wose usanzwe ubeshejweho n’amasoko mato mato awugemurira ifu y’ubugari, kawunga ndetse n’ibitoki.”

Uyu muturage avuga kandi ko ibyo biribwa byavaga mu masoko akikije uyu mujyi wa Goma, bari mu bice bikikije uyu mujyi bakomeje guhunga mu bice batuyemo kubera imirwano.

Mu cyumweru gishize, abantu ibihumbi 135 bahunze mu bice binyuranye bya Sake, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR.

Aba bahunze kandi, bamwe bahungira mu Mujyi wa Goma na bo bakaba bakeneye ibibatunga, ku buryo bishobora kuzongera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu mu Rwanda, baravuga ko hari ibicuruzwa byatangiye guhenda, nk’amakara, kuko biri gukenerwa na benshi mu mujyi wa Goma.

Abaturage baganiriye na RADIOTV10, bayibwiye ko ibi bicuruzwa byambutswa bikajyanwa hakurya muri Congo, mu buryo bwa magendu, ku buryo bafite impungenge ko uretse gutuma bihenda, bishobora no guha icyuho abahungabanya umutekano bakaba babyinjiriramo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru