Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagiye gutangwa ibihembo byihariye mu myidagaduro bibaye bwa mbere mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Hagiye gutangwa ibihembo byihariye mu myidagaduro bibaye bwa mbere mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo bibayeho ku nshuro ya mbere, bizahabwa abakora mu bijyanye no kongerera ubwiza abantu, barimo abatunganya imisatsi, abatunganya inzara ndetse n’abasiga abantu ibirungo [make up] kugira ngo baryohere ijisho ry’ababareba.

Ni ibihembo byiswe ‘Diva Beauty Awards’, byateguwe n’inzu isanzwe ikora ibijyanye n’ibi bikorwa yitwa Diva House Beauty, izwiho umwihariho mu gusiga ibirungo abiganjemo igitsinagore ndetse no gusiga inzara ibyamamare.

Hahise hanasohoka ibyiciro biri guhatana muri ibi bihembo bizatangwa tariki 16 Nyakanga 2023, birimo abahatanira urusha abandi gutunganya imisatsi (Best Hair Artist), uzi gutunganya inzara (Best Nails Artist) ndetse n’uzi gusiga neza ibirungo biryoshya ubwiza (Best Make up Artist).

Harimo kandi abahatanira mu cyiciro cya Best Lash Artist, Best Waxing, Massage and Facial Artis, Best Tattoo Artist, Best Barber, Best Hair Saloon ndetse no mu cyiciro cy’ukunzwe cyane cyiswe Most Popular.

Hari n’ibyamamare bisanzwe bifite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, bari gukorana n’abateguye ibi bihembo, nka Shaddy Boo uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Vanessa Uwase Raissa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ndetse n’umuhanzikazi Marina Deborah.

Niyikiza Olivier wateguye ibi bihembo akaba asanzwe na we akora mu bijyanye no kongerera ubwiza abantu, avuga ko iki gikorwa kigamije kuzamura uru rwego rusa nk’urwibagiranye mu ruganda rw’imyidagaduro kandi rufite akamaro kanini.

Ati “Nagiye mbona ukuntu aka kazi gakorwa nkabona rimwe na rimwe abagakora badahabwa agaciro aba ari yo mpamvu ntekereza ko mu gihe nabonye ubushobozi nzajya mbaha igihembo cy’ishimwe buri mwaka.”

Avuga ko ibi bihembo bizaba ari igikorwa ngarukamwaka, kandi ko abazajya babihabwa, bazajya batorwa n’abakiliya babo, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, dore ko abari guhatanira ibyo kuri iyi nshuro ya mbere, banatangiye gutorwa kuva tariki 25 Kamena 2023.

Shaddyboo ni umwe mu bafatanyabikorwa muri ibi bihembo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − one =

Previous Post

Kigali: Urujijo ku murambo wabonetse umanitse ku kiraro mu gitondo cya kare

Next Post

Rwamagana: Ubuyobozi burabusanya imvugo ku kibazo kibangamiye abaturage

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Ubuyobozi burabusanya imvugo ku kibazo kibangamiye abaturage

Rwamagana: Ubuyobozi burabusanya imvugo ku kibazo kibangamiye abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.