Hagiye gutangwa ibihembo byihariye mu myidagaduro bibaye bwa mbere mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo bibayeho ku nshuro ya mbere, bizahabwa abakora mu bijyanye no kongerera ubwiza abantu, barimo abatunganya imisatsi, abatunganya inzara ndetse n’abasiga abantu ibirungo [make up] kugira ngo baryohere ijisho ry’ababareba.

Ni ibihembo byiswe ‘Diva Beauty Awards’, byateguwe n’inzu isanzwe ikora ibijyanye n’ibi bikorwa yitwa Diva House Beauty, izwiho umwihariho mu gusiga ibirungo abiganjemo igitsinagore ndetse no gusiga inzara ibyamamare.

Izindi Nkuru

Hahise hanasohoka ibyiciro biri guhatana muri ibi bihembo bizatangwa tariki 16 Nyakanga 2023, birimo abahatanira urusha abandi gutunganya imisatsi (Best Hair Artist), uzi gutunganya inzara (Best Nails Artist) ndetse n’uzi gusiga neza ibirungo biryoshya ubwiza (Best Make up Artist).

Harimo kandi abahatanira mu cyiciro cya Best Lash Artist, Best Waxing, Massage and Facial Artis, Best Tattoo Artist, Best Barber, Best Hair Saloon ndetse no mu cyiciro cy’ukunzwe cyane cyiswe Most Popular.

Hari n’ibyamamare bisanzwe bifite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, bari gukorana n’abateguye ibi bihembo, nka Shaddy Boo uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Vanessa Uwase Raissa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ndetse n’umuhanzikazi Marina Deborah.

Niyikiza Olivier wateguye ibi bihembo akaba asanzwe na we akora mu bijyanye no kongerera ubwiza abantu, avuga ko iki gikorwa kigamije kuzamura uru rwego rusa nk’urwibagiranye mu ruganda rw’imyidagaduro kandi rufite akamaro kanini.

Ati Nagiye mbona ukuntu aka kazi gakorwa nkabona rimwe na rimwe abagakora badahabwa agaciro aba ari yo mpamvu ntekereza ko mu gihe nabonye ubushobozi nzajya mbaha igihembo cy’ishimwe buri mwaka.

Avuga ko ibi bihembo bizaba ari igikorwa ngarukamwaka, kandi ko abazajya babihabwa, bazajya batorwa n’abakiliya babo, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, dore ko abari guhatanira ibyo kuri iyi nshuro ya mbere, banatangiye gutorwa kuva tariki 25 Kamena 2023.

Shaddyboo ni umwe mu bafatanyabikorwa muri ibi bihembo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru