Ibitaro bitanu bigiye kwiyongera ku bindi bitatu byatangaga serivisi z’ubuvuzi bwa Cancer (chemotherapy) mu Rwanda, bizatuma abafite ubu burwayi bavurirwa mu bice batuyemo batiriwe bakora ingendo bajya ku byari bisanzwe bitanga ubu buvuzi.
Ubusanzwe Ibitaro byatangaga izi serivisi, birimo ibya Butaro, Ibitaro Bikuru bya Gisirikare ndetse n’Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali.
Dr Fredrick Kateera, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango utegamiye kuri Leta wa ‘Partners in Health’ usanzwe ufasha Leta y’u Rwanda mu buvuzi bwa Cancer, aherutse gutangaza ko hagiye kwagurwa serivisi z’imiti y’ibinini bihabwa abarwaye Cancer.
Dr Fredrick Kateera yavuze ko uyu Muryango utari uwa Leta uteganya gutangiza izi serivisi mu Bitaro bishya bitanu byo mu Gihugu, mu rwego rwo gufasha abarwayi ba Cancer kubona imiti.
Yagize ati “Ku barwayi bakenera imiti yo kunywa, ntabwo bazagomba koherezwa mu Bitaro, nta mpamvu yo kuzajya boherezwa i Butaro. Turi kureba uburyo twaha ubushobozi Ibitaro bitanu mu Gihugu kugira ngo bizabashe gutanga imiti ndetse no gukurikirana abarwayi begereye aho batuye.”
Yakomeje avuga ko nanone ibi bigamije korohereza abafite uburwayi bwa Cancer, kuko baba banafite intege nke, bityo ko gukora ingendo bajya gushaka ubuvuzi, byabagoraga.
Yanavuze kandi ko uyu Muryango utegamiye kuri Leta uri gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, mu kuzamura urwego rwo gusuzuma Cancer.
Ati “Mu bihe bishize buri murwayi yasabwaga kuza ku Bitaro kugira ngo afatwe ikizamini. Kugira ngo hakorwe isuzuma ry’ibizamini bifatwa bigiye kujya bifata igihe gito. Rero ubu turi gukorana n’ibigo bitanu mu rwego rwo kuzamura uburyo bwo gusuzuma. Kuko bizaba byegereye abarwayi, bizanongera uburyo bwo kwisuzumisha.”
Umuganga w’indwara ya Cancer, Dr Theoneste Maniragaba usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa gahunda y’ubuvuzi bwa Cancer muri RBC, yavuze ko hakiri ibyuho mu buvuzi bw’iyi ndwara, ku buryo hari hakenewe ko bwegerezwa abaturage.
Ati “Dukeneye gutekereza uburyo bwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwa Cancer. Ku ruhande rw’u Rwanda, hari intambwe yatewe ariko turifuza kugera aho buri muntu wese ukeneye ubuvuzi yajya abasha guhabwa serivisi ku ivuriro rimwegereye.”
Kugeza ubu, mu Rwanda hatangirwa ubuvuzi bwo mu bwoko butatu ku burwayi bwa Cancer, burimo ubuzwi nka ‘chemotherapy [bwo gutanga imiti]’, ‘surgery’ [Kubaga], ndetse na ‘radiotherapy’ [gushiririza].
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ya 2023, yerekana ko muri uwo mwaka habonetse abarwayi bashya 5 000 ba Cancer, barimo 610 bafite Cancer y’ubwonko ndetse na 605 bari bafite cancer y’ibere.
RADIOTV10