Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitaro bitanu bigiye kwiyongera ku bindi bitatu byatangaga serivisi z’ubuvuzi bwa Cancer (chemotherapy) mu Rwanda, bizatuma abafite ubu burwayi bavurirwa mu bice batuyemo batiriwe bakora ingendo bajya ku byari bisanzwe bitanga ubu buvuzi.

Ubusanzwe Ibitaro byatangaga izi serivisi, birimo ibya Butaro, Ibitaro Bikuru bya Gisirikare ndetse n’Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali.

Dr Fredrick Kateera, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango utegamiye kuri Leta wa ‘Partners in Health’ usanzwe ufasha Leta y’u Rwanda mu buvuzi bwa Cancer, aherutse gutangaza ko hagiye kwagurwa serivisi z’imiti y’ibinini bihabwa abarwaye Cancer.

Dr Fredrick Kateera yavuze ko uyu Muryango utari uwa Leta uteganya gutangiza izi serivisi mu Bitaro bishya bitanu byo mu Gihugu, mu rwego rwo gufasha abarwayi ba Cancer kubona imiti.

Yagize ati “Ku barwayi bakenera imiti yo kunywa, ntabwo bazagomba koherezwa mu Bitaro, nta mpamvu yo kuzajya boherezwa i Butaro. Turi kureba uburyo twaha ubushobozi Ibitaro bitanu mu Gihugu kugira ngo bizabashe gutanga imiti ndetse no gukurikirana abarwayi begereye aho batuye.”

Yakomeje avuga ko nanone ibi bigamije korohereza abafite uburwayi bwa Cancer, kuko baba banafite intege nke, bityo ko gukora ingendo bajya gushaka ubuvuzi, byabagoraga.

Yanavuze kandi ko uyu Muryango utegamiye kuri Leta uri gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, mu kuzamura urwego rwo gusuzuma Cancer.

Ati “Mu bihe bishize buri murwayi yasabwaga kuza ku Bitaro kugira ngo afatwe ikizamini. Kugira ngo hakorwe isuzuma ry’ibizamini bifatwa bigiye kujya bifata igihe gito. Rero ubu turi gukorana n’ibigo bitanu mu rwego rwo kuzamura uburyo bwo gusuzuma. Kuko bizaba byegereye abarwayi, bizanongera uburyo bwo kwisuzumisha.”

Umuganga w’indwara ya Cancer, Dr Theoneste Maniragaba usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa gahunda y’ubuvuzi bwa Cancer muri RBC, yavuze ko hakiri ibyuho mu buvuzi bw’iyi ndwara, ku buryo hari hakenewe ko bwegerezwa abaturage.

Ati “Dukeneye gutekereza uburyo bwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwa Cancer. Ku ruhande rw’u Rwanda, hari intambwe yatewe ariko turifuza kugera aho buri muntu wese ukeneye ubuvuzi yajya abasha guhabwa serivisi ku ivuriro rimwegereye.”

Kugeza ubu, mu Rwanda hatangirwa ubuvuzi bwo mu bwoko butatu ku burwayi bwa Cancer, burimo ubuzwi nka ‘chemotherapy [bwo gutanga imiti]’, ‘surgery’ [Kubaga], ndetse na ‘radiotherapy’ [gushiririza].

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ya 2023, yerekana ko muri uwo mwaka habonetse abarwayi bashya 5 000 ba Cancer, barimo 610 bafite Cancer y’ubwonko ndetse na 605 bari bafite cancer y’ibere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 4 =

Previous Post

Mu gihe hagiye Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga yasabwe no guterera ijisho muri Congo

Next Post

Mu kindi Gihugu cyo muri Afurika hazamutse bombori bombori kubera gusubika amatora

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu kindi Gihugu cyo muri Afurika hazamutse bombori bombori kubera gusubika amatora

Mu kindi Gihugu cyo muri Afurika hazamutse bombori bombori kubera gusubika amatora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.